00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwiza agiye gutaramira muri Zambia

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 June 2026 saa 07:43
Yasuwe :

Bwiza uri mu myiteguro yo gusohora album ye ya gatatu yise "Home" yateguje igitaramo azakorera muri Zambia ku wa 11 Nyakanga 2026.

Iki ni kimwe mu bitaramo Bwiza ari gukora mu rwego rwo kumvisha abakunzi be album ye ya gatatu yise “Home”.

Guhera muri Mutarama 2026 uyu muhanzi amaze gukora ibitaramo byinshi hirya no hino ku Isi birimo ibya Tour du Rwanda, icyo yakoreye muri Suède muri Werurwe, icyo yakoreye i Huye mu gusoza Iserukiramuco rya Siga Arts Festival, n’ibindi byinshi.

Bwiza yari aherutse kumurika album ye ya kabiri yise ‘25 Shades’, mu 2026 ateganya ibitaramo bizazenguruka mu bihugu binyuranye birimo ibyo muri Afurika, i Burayi, Canada ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bwiza ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda bageze kure mu gihe gito amaze mu muziki. Amazina ye nyakuri ni Bwiza Emerance, akaba yaratangiye kumenyekana cyane mu 2021 nyuma yo kwegukana irushanwa rya ‘The Next Diva- Indi Mbuto’ ryateguwe na KIKAC Music, ryamuhesheje amasezerano yo gukora umuziki nk’umwuga.

Nyuma yaho yasohoye EP yise “Connect Me” ndetse akomeza gukora indirimbo zakunzwe zirimo Ahazaza, Warubizi na Wibeshya.

Uyu muhanzi yitabiriye ibitaramo bikomeye birimo “Trace Awards” ndetse amaze gushyira hanze album zirimo My Dream na 25 Shades yamurikiye mu Bubiligi mu gihe kuri ubu yitegura gushyira hanze iyitwa “Home”.

Bwiza agiye gutaramira muri Zambia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages