00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere hazagurishwa amatike mu birori bya ‘Zacu Gala’ bigiye kuba ku nshuro ya gatatu

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 May 2026 saa 06:41
Yasuwe :

Ibirori bya ‘Zacu Gala’ bitegurwa na ‘Zacu Entertainment’ bigiye kuba ku nshuro ya gatatu, ndetse bikazaba birimo n’impinduka zikomeye zirimo no kuba abafana bazabasha kubyitabira baguze amatike.

Ubuyobozi bwa ‘Zacu Entertainment’ bwatangaje ko ibi birori bya ‘Zacu Gala’ bizaba ku wa 18 Ukuboza 2026, ndetse bikazarangwa n’impinduka zirimo kuba n’abafana bazahabwa amahirwe yo kubyitabira.

Umwe mu bantu bo muri Zacu Entertainement wahaye IGIHE aya makuru yagize ati “Wenda ntabwo biratangazwa ariko abafana bazaba bemerewe kwitabira ibi birori, ubusanzwe urabizi ko byitabirwaga n’abantu bo mu ruganda rw’imyidagaduro babaga batumiwe, kuri iyi nshuro bizaba bitandukanye.”

Kuri iyi nshuro abifuza kwitabira ibi birori bazahabwa uburyo bwo kwishyura amafaranga azabahesha ubutumire, icyakora bakazasabwa kuzaba bujuje amategeko n’amabwiriza y’ibi birori.

Uretse iki ubuyobozi bwa Zacu Entertainment burifuza kongera umubare w’ibyamamare batumira ndetse bakongeraho no gushyiraho abahanzi bazasusurutsa abazabyitabira.

Ibi birori byatangiye mu 2024, bikaba byaratangiye bihuza abakinnyi ba sinema bakoranye na ‘Zacu Entertainment’ bishimira uko umwaka wagenze.

Umwaka ushize baje kubyagura batumira ibyamamare byo muri sinema ndetse na bake bo mu muziki mu birori byabereye muri M Hotel ku wa 5 Ukuboza 2025.

Muri uyu mwaka ntabwo haratangazwa aho bizabera icyakora bemeje ko uretse kongera umubare w’ibyamamare bizitabira, hazanategurwa abazasusurutsa abazabyitabira mu gihe n’abakunda imyidagaduro bazabasha kubyitabira bishyuye amafaranga azabahesha ubutumire.

Ushaka kureba uko byari byifashe muri ibi birori biheruka wanyura hano

Ibi birori bitegurwa na Zacu Entertainment yashinzwe ikaba inahagarariwe na Misago Nelly Wilson aha waganiraga n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi, Sandrine Umutoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages