Ben Affleck uri mu bakinnyi ba filime bakomeye muri Hollywood, kuva yatandukana n’umuhanzikazi Jennifer Lopez mu mpera z’umwaka wa 2024, yirinze kugira icyo abivugaho.
Ubwo bamaraga gusinya gatanya yabo muri Gashyantare 2025, uyu mugabo yakomeje kuryumaho, mu gihe Lopez atahwemaga kuvuga ku mubano wabo ndetse anamutunga urutoki ko yabaye nyirabayazana w’isenyuka ry’urugo rwabo.
Kuri ubu, Ben yashyize agira icyo abivugaho mu kiganiro yagiranye na GQ Magazine. Yagaragaje ko n’ubwo batandukanye nta rwango bafitanye nk’uko bivugwa.
Ati “Lopez ni umuntu nubaha cyane, ntabwo nshaka kugira icyo mvuga ku cyatumye dutandukana gusa na none ntabwo abantu bakwiye gukomeza gushaka impamvu y’icyadutandukanyije, bashaka impamvu kuri buri kantu kose kaduhuza”.
Ben yakomoje ku byavuzwe ko kimwe mu byo atumvikanagaho na Lopez harimo kuba uyu mugore yarakundaga gushyira hanze ubuzima bwabo.
Ati “Nibyo nkunda kubaho ubuzima butuje, ubuzima bw’ibanga kandi sinkunda ko abantu bamenya ibibera mu rugo rwacu. Ntabwo iyo ngingo twayumvikanagaho”.
Uyu mugabo kandi yananyomoje amakuru yavugaga ko filime mbarankuru Lopez yasohoye yise ‘Greatest Love Story Never Told’ ivuga ku byababayeho. Yavuze ko ibyo iyi filime yerekana ntaho bihuriye n’ukuri.
Ati “Abantu barayirebye bavuga ko biriya ari ibyatubayeho, bakavuga ko yerekanye ibyadutandukanyije. Ntaho bihuriye n’ukuri, abantu ntibari bakwiriye kuyireba ngo batekereze ko bari kureba ibintu bya nyabyo”.
Muri byinshi Ben Affleck yavuze ku mubano we na Lopez, yirinze kuvuga ikintu nyakuri cyabatandukanyije, gusa asaba abantu kudakomeza kuvuga ku mubano wabo cyane ko batazi ukuri.
Ben Affleck watangaje ibi yirinda kuvuga nabi Jennifer Lopez, asanzwe afitanye amateka adasanzwe nawe kuko bakundanye bwa mbere mu 2000 bashwana mu 2004, baza gusubirana mu 2021 banakora ubukwe mu 2022, gusa batandukana mu 2024.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!