00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Butera Knowless yaririmbye i Muhanga mu gitaramo cya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’ cyaciye impaka (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Gilbert Ukwizagira
Kuya 4 July 2026 saa 01:42
Yasuwe :

Igitaramo cya gatatu cya “MTN Iwacu Muzika Festival 2026” cyabereye i Muhanga kuri uyu wa Gatandatu, cyagaragaje itandukaniro aho abahanzi barimo Butera Knowless wegukanye ‘Primus Guma Guma Super Star’ mu 2015, bahaye ibyishimo abari kuri Stade ya Muhanga.

Ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bitegurwa na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda, Primus na BPR Bank Rwanda Plc, biri kuba ku nshuro ya karindwi kuva ku wa 20 Kamena 2026.

Kuri iyi nshuro bifite umwihariko wo gutumirwamo abahanzi barindwi batwaye ‘Primus Guma Guma Super Star’, aho umwe aririmbira muri umwe mu mijyi irindwi [uturere] bizageramo uyu mwaka.

Abahanzi bose uko ari umunani bazagera mu bice byose iri serukiramuco rizageramo, basusurukije abakunzi b’umuziki bavuye mu bice bitandukanye bagahurira kuri Stade ya Muhanga. Abo ni Kivumbi King, Amalon, Ross Kana, Marina, Bushali, Kenny Sol, Davis D na Chriss Eazy uko bakurikirana.

Ubwo Kenny Sol yari avuye ku rubyiniro ni bwo Butera Ingabire Jeanne D’Arc wamamaye nka Butera Knowless, yataramiye ab’i Muhanga nk’umuhanzi wegukanye Primus Guma Guma Super Star.

Bruno Master ufite ubumuga bwo kutabona, itsinda Jumpy Boyz ry’i Muhanga na Mr Hu wo muri aka Karere, ni abandi bahanzi babanje guhabwa umwanya wo kugaragaza impano zabo muri iki gitaramo cyakurikiye ibiheruka kubera i Huye n’i Ngoma.

Igitaramo cya kane cya "MTN Iwacu Muzika Festival 2026" kizabera i Karongi ku wa 11 Nyakanga 2026.

UKO IGITARAMO CYAGENZE:

20:42: Utah Nice yafashije Chrizz Eazy kwigarurira Abanya-Muhanga

Chriss Eazy wasoreje abandi bahanzi baririmbye mu gitaramo cya gatatu cya ‘Iwacu Muzika Festival 2026’ i Muhanga, yahereye ku ndirimbo “Ese Urabizi” yakoranye na Ao Beats mu 2020.

Yakurikijeho “Edeni”, “Fasta”, “Basi Sori”, “Inana”, “Sekoma”, “Sambolela” na “Sampe” yafatanyije na Dany Nanone. Izi ndirimbo zatumye abafana basaga n’abacitse intege bongera kujya ibicu.

Indirimbo nshya “My Mind” yakoranye n’umuhanzikazi Utah Nice wanamusanze ku rubyiniro akamufasha kuyiririmba, yagaragaje itandukaniro, abafana barushaho kujya mu bicu.

Nyuma yaho Eazy yaririmbye “Bana” na “Jugumila” zongeye kumwereka ko Abanya-Muhanga bamufitiye urukundo, aba ari na zo asorezaho.

19:55: Chriss Eazy ni we upfundikira igitaramo

Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy ni we wa nyuma mu bahanzi bari bategerejwe i Muhanga kuri uyu wa Gatandatu, muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.

Uyu muhanzi wambaye ipantalo y’ubururu, agapira k’umweru gaciye amaboko n’ingofero y’ubururu, yahereye kuri “Edeni” yakoze mu 2023.

19:50: Davis D yeretswe urukundo i Muhanga

Nyuma yo kwinjirira mu ndirimbo “Biryogo, Davis D wari wambaye imyambaro y’umukara, yaririmbye indirimbo ze zirimo “Ifarashi”, “Lolo” yafatanyije na Loader, “Turarenze” imaze hanze amezi atanu, “Eva”, ”Micro” na “Dede”.

Ubwo yari ageze kuri “Bermuda” yakoranye na Bull Dogg na Bushali, uyu muhanzi wundi uri ma baririmba muri Iwacu Muzika Festival, yamusanze ku rubyiniro bafatanya kuyiririmba.

Indirimbo yasorejeho ni “Itara” iri mu ze zakunzwe ndetse abafana bahita bamucanira amatoroshi ya telephone kugira ngo bamwereke urukundo n’ibyishimo yabasabagijemo mu minota 40 yamaze ku rubyiniro.

19:15: Davis D yageze ku rubyiniro i Muhanga

Umuhanzi Icyishaka David wamenyekanye nka Davis D yageze ku rubyiniro rwa Stade ya Muhanga aririmba ‘Biryogo” yakoze mu 2015.

Ni umuhanzi wa karindwi ugeze ku rubyiniro rwo kuri uyu wa Gatandatu, mu bahanzi umunani bazasurutsa ibitaramo byose bya “Iwacu Muzika Festival 2026” aho bizanyura hose.

19:10: Butera Knowless yifashishije Fireman i Muhanga

Butera Ingabire Jeanne D’Arc, wamamaye nka Knowless, yageze ku rubyiniro nyuma y’iminota itatu hageze ababyinnyi be n’abaririmbyi bamwunganira.

Uyu muhanzi yifashishije abasaga 30 bamwunganiraga ku rubyiniro barimo ababyinnyi barindwi n’abaririmbyi basaga 23 bose biga umuziki mu ishuri ry’u Rwanda ryigisha umuziki, ryahoze ku Nyundo ariko ubu riherereye i Muhanga.

Nyuma yo kuririmba “Sweet Mutima” yahereyeho, yakurikijeho “Warurihe" na yo yazamuye abafana mu kirere.

Ubwo yari ageze kuri “Bafana Bafana” yakoranye na Bull Dogg na Fireman, uyu muhanzi wa nyuma yatunguranye asanga Knowless ku rubyiniro barafatanya.

Indirimbo Knowless yasorejeho ni “Baramushaka” yakoze mu 2017.

18:42: Butera Knowless yakiriwe byihariye i Muhanga

Umuhanzi Butera Jeanne D’Arc wamamaye nka Butera Knowless yageze ku rubyiniro rw’igitaramo cya gatatu cya Iwacu Muzika Festival kiri kubera i Muhanga.

Knowless yatumiwe nk’umuhanzi wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, aho yaritwaye mu 2015.

Mu myambaro y’umukara ibengerana, irimo agapira k’umweru imbere, Knowless yatangiriye ku ndirimbo "Sweet Mutima" yakoze mu 2014.

Mu bafana hari abitwaje ibyapa biriho ifoto ye, abandi bakuramo telefoni bafata amashusho.

Mu bitabiriye iki gitaramo harimo umugabo we, Ishimwe Clement washinze inzu y’umuziki ya KINA Music uyu muhanzi abarizwamo.

18:30: I Muhanga haje gushya!

I Muhanga biri kurushaho gufata indi ntera uko amasaha agenda yicuma, aho kuri ubu ibintu byose byari “Go Kenny”, “Go Kenny!”

Abitabiriye igitaramo bakomereje aho Bushali yari agejeje abashyira mu bicu, bakomeza kuzamukana na Kenny Sol wamukoreye mu ngata ku rubyiniro rwa ‘Iwacu Muzika Festival’.

Saa 18:00 ni bwo MC Buryohe na MC Bianca Baby bahamagaye Kenny Sol ku rubyiniro, ahera ku ndirimbo ye yise “Haso”, akurikizaho Ikinyafu yakoranye na Bruce Melodie na “Igitangaza” yakoranye na Juno Kizigenza ndetse na Bruce Melodie.

Kenny Sol wamaze ku rubyiniro iminota 29, yaririmbye kandi “Joli”, “Molomita” na “Haje Gushya” iri mu zigezweho cyane, aho zahagurukije hafi y’abantu bose.

18:01: Kenny Sol yageze ku rubyiniro

Rusanganwa Norbert uzwi nka Kenny Sol mu muziki, yagiye ku rubyiniro rwo kuri Stade ya Muhanga ari umuhanzi wa gatandatu mu bari gususurutsa abitabira “MTN Iwacu na Muzika Festival 2026”.

Uyu muhanzi yinjiriye mu ndirimbo “Haso” yakoze mu 2021.

18:00: Bushali yateruye Stade ya Muhanga

Iyo Stade ya Muhanga iza kuba inyubako ifite inkuta zegeranye, birashoboka ko yari kwangirika!

Umuhanzi Bushali yeretswe urukundo rudasanzwe muri iki gitaramo cya gatatu cya “Iwacu Muzika Festival 2026” kiri kubera i Muhanga, aho abacyitabiriye babyinnye indirimbo ze mu buryo budasanzwe.

Uyu muhanzi wageze ku rubyiniro Saa 17:30, yongeye kuzamura ibendera ry’injyana ya Kinyatrap dore ko ari kuyagura mu buryo butandukanye ndetse ku mupira yari yambaye hariho amagambo “Kinyatrap” mu nyuguti z’icyapa.

Bushali yataramye ari kunganirwa na mugenzi we Kankadem aherutse no gusinyisha nk’uwo azajya afashiriza mu muryango wa Kinyatrap.

Mu ndirimbo Bushali yaririmbye zigatuma buri wese abyina harimo “Kurura”, “Umwirabura”, “Kinyatrap”, “Kamwe”, “Meterese” yakoranye na Yampano, “Tsikizo”, “Niyibizi”, “Baguma” aherutse gusohora yarayifatanyije na Kankadem na Agasima iri mu ze zakunzwe cyane ikaba ari na yo yasorejeho mu minota 30 yamaze ashimisha abitabiriye.

17:31: Bushali yatangiriye hejuru i Muhanga

Umuhanzi Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali yakiriwe byihariye ku rubyiniro rw’i Muhanga muri Iwacu Muzika Festival.

Uyu muhazi ufite ‘teinture’ zirimo amabara y’umutuku ku mutwe, yambaye isengeri n’ikabutura ndende by’umukara.

Kuri uyu mugoroba, ni umuhanzi wa gatanu ugiye ku rubyiniro mu bahanzi bazasusurutsa ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.

Indirimbo yinjiriyemo ni “Kurura” yakoranye na Juno Kizigenza, akurikizaho “Umwirabura”.

17:25: Marina yakoreye umunsi umusore umufana

Marina yahereye ku ndirimbo ye yise ‘Marina’ akurikizaho iyo yise ‘Ikanisa’ yakoranye na Bad Rama, Calvin Mbada ndetse na Queen Cha.

Ubwo yari agezemo hagati, amaze gukoresha iminota 22, yagize ati “Murakoze cyane, ndagiye”. Abafana bahise bavuza akaruru bagaragaza ko batishimiye ko yahita ava ku rubyiniro. Yahise yongeraho ati “Ntacyo reka dukomeze ndabona mukinshaka”.

Abafana bamwe bahise batangira kumuririmba bagira iti “Marina”, n’abandi bakiriza gutyo inshuro nyinshi.

Marina yahise akomeza gutarama mu ndirimbo ze zirimo “Paje” na “Intsinzi” yakoranye na Yvan Muziki baherutse kwambikana impeta y’urukundo.

Ubwo yari ageze kuri “Bimpame” yakoranye na DJ Phil Peter, ayikurikije “Ifoto”, ku rubyiniro hahinfutse umusore bafatanyije kuyiririmba ndetse byishimiwe n’abitabiriye iki gitaramo kubera uburyo uyu mufana we agwa neza mu ndirimbo nk’uwayihimbye [Phil Peter].

Marina yamaze ku rubyiniro iminota 37.

17:00: Uko byifashe mu bafana

Uko igitaramo kigenda kigera hagati, abakunzi b’umuziki Nyarwanda bakomeje kwiyongera kuri Stade y’Akarere ka Muhanga.

Mu kibuga, ahasanzwe hakinirwa umupira huzuye, abandi bicara mu mpande z’iburyo n’ibumoso mu myanya isanzwe yicarwamo n’abafana iyo bari kureba umupira.

Uraranganyije amaso hanze, ku miryango, haracyari abafana benshi bari gufashwa n’inzego z’umutekano kugira ngo na bo baryoherwe n’iki gitaramo cya gatatu cya “MTN Iwacu Muzika Festival 2026.”

16:51: Marina yaserutse mu myambaro yihariye

Umuhanzi Ingabire Deborah wamenyekanye nka Marina yabaye uwa kane wagiye ku rubyiniro rw’i Muhanga mu bahanzi ba "MTN Iwacu Muzika Festival 2026."

Uyu muhanzi wambaye imyambaro y’umukara imwegereye, ifite amabara y’umweru ku maboko no mu nda, ndetse ufite umubyinnyi w’umusore n’uw’umukobwa, yinjiririye mu ndirimbo "Marina" yakoze mu 2017.

16:33: Ross Kana yahaye isezerano ab’i Muhanga

Ross Kana utigeze yifashisha ababyinnyi ku rubyiniro, yahereye kuri “Fou de Toi”, ayikurikiza “Sesa”.

Ni ubwa mbere Ross Kana yari ataramiye i Muhanga ariko agerageza gushyiramo imbaraga kugira ngo aherekerwe urukundo n’abaho by’umwihariko abari bitabiriye iki gitaramo.

Ross Kana, wanyuzagamo agasubiramo indirimbo yaririmbye mu buryo bwa ‘live’, yakomeje umujyo wo gushyushya Abanya-Muhanga mu ndirimbo ze zakunzwe nka “Mami” na “Molela” yasorejeho mu minota 30 yamaze atarama.

Uyu muhanzi yavuye ku rubyiniro yijeje abitabiriye iki gitaramo ko uko byagenda kose azagaruka gutaramira i Muhanga.

16:07: Ross Kana yinjiriye muri “Fou de Toi”

Umuhanzi Rubangura David uzwi nka Ross Kana, ni we muhanzi wa gatatu mu bazasusurutsa ibitaramo bya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’, wageze ku rubyiniro rwo muri Stade ya Muhanga.

Mu ipantalo n’umupira w’amaboko magufi bisa mu ibara ry’ivu n’uturongo tw’umweru mu ruhande, Ross Kana yinjiriye muri "Fou de Toi" yakoranye na Element Eleéeh na Bruce Melodie.

16:04: “Nyirabasare” yatumye ab’i Muhanga banyeganyega

Indirimbo ya nyuma ya Amalon ku rubyiniro rwa Stade ya Muhanga ari yo “Nyirabasare” yakoze uyu mwaka, yakoze ikinyuranyo gikomeye aho yabyinwe na benshi mu bitabiriye iki gitaramo cya gatatu cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.

Amalon yatangiriye kuri “N’Imana” mbere yo kwinjiza abantu mu #Kwibohora32.

Uyu muhanzi wavuze ko yigeze gutura i Muhanga, ahitwa mu Kivoka, akanasaba ab’i Muhanga kumusuhuriza abaho batabashije kuhagera, yakurikijeho indirimbo izindi zirimo “Impunzi”, “Derila”, “Yambi”, “Byakubaho”, “Single” yakoranye na Weasel, ndetse na “Nyirabasare” ari na yo yasorejeho mu minota 29 yamaze ku rubyiniro.

15:36: Amalon yaserutse mu myambaro y’amabara ya gisirikare

Umuhanzi Bizimana Amani wamenyekanye nka Amalon, ni we muhanzi wa kabiri wagiye ku rubyiniro rw’i Muhanga mu bahanzi umunani bazasusurutsa ibitaramo byose bya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.

Amalon yambaye ijire n’ingofero biri mu mabara y’imyambaro ya gisirikare mu gihe hasi yambaye ipantalo iri mu mabara y’ubururu bw’ikirere.

Indirimbo yinjiriyemo ni “N’Imana” yakoze mu mezi umunani ashize.

15:33: Kivumbi King yanyuzwe i Muhanga

Indirimbo “Wait” yakoranye na Axon mu myaka ibiri ishize, iri mu ndirimbo za Kivumbi King zishimiwe cyane n’abitabiriye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival kuri Stade ya Muhanga.

Kivumbi wari ufite umubyinnyi umwe w’umukobwa, yinjiriye mu ndirimbo yise “Hanze”, akurikizaho “Kirigute” iri mu zigezweho muri iyi minsi. Ni indirimbo yakoze afatanyije na Bob Pro na Juno Kizigenza.

Yaririmbye kandi “Pull Up” yakoranye na DJ Toxxyk na Angell Mutoni, “Yalampaye” yafatanyije na Kirikou Akili, “Ola” na “Wait”.

Ubwo yari ageze hagati aririmba, uyu muhanzi yagize ati "Muhanga murarenze bya hatari, ndabemera."

Nk’aho bidahagije, Kivumbi yakomeje gususurutsa abafana be mu ndirimbo nka “Ituze” na “Kinkankane” yakoranye na DJ Pyfo, ari na yo yasorejeho mu minota isaga 25 yamaze ku rubyiniro.

15:09: Kivumbi King yabimburiye abandi bahanzi bifashishijwe muri ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’

"Nuza gutinda urasanga byarangiye!" Ni yo magambo ya mbere umuraperi Kivumbi King yaririmbye akigera ku rubyiniro rw’i Muhanga.

Uyu muhanzi utarabonetse mu gitaramo giheruka kubera i Ngoma, ni we wabanje ku rubyiniro i Muhanga mu bahanzi umunani bazasusurutsa ibitaramo byose bya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.

Kivumbi uri gucurangirwa na Symphony Band nk’uko biza kugenda ku bandi bahanzi bose, yambaye ipantalo y’umweru n’agapira k’amaboko magufi k’umweru, ’ikiremba’ ku mutwe n’amadarubindi y’umukara.

14:50: Bruno Master ufite ubumuga bwo kutabona yataramiye ab’i Muhanga

Bruno Master, umuhanzi ufite ubumuga bwo kutabona, yahawe umwanya na we asusurutsa abitabiriye iki gitaramo cyitabiriwe n’ab’ingeri zose.

Usibye kuba uyu muhanzi yaririmbye anicurangira Piano, yari anafite undi mugenzi we umufasha gusemura mu marenga ubutumwa bugize indirimbo yatanzemo ubutumwa.

Mu bafatanyabikorwa ba "Iwazu Muzika Festival" y’uyu mwaka harimo Urugaga rw’Imiryango y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda (UPHLS).

Bruno Master yaririmbye indirimbo ye "Forever love", ariko anasubiramo n’iz’abandi bahanzi nka "Nywe" ya Nel Ngabo na "Sikosa" ya Kevin Kade, The Ben na Element Eleéeh.

Uyu muhanzi yasoje abwira abitabiriye igitaramo ati "Ibikorwa byanjye muzabibona mu minsi iri imbere, dukomeze twirinde SIDA."

RFI iri i Muhanga muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute, RFI) kiri mu bafatanyabikorwa ba "MTN Iwacu Muzika Festival 2026" aho gikomeje gushishikariza Abanyarwanda gukoresha serivisi zacyo mu kubona ubutabera bunoze.

RFI ifite serivisi zikurikira:

  1. Uturemangingondangasano (ADN)
  2. Gupima ibinyabutabire n’ibiyobyabwenge
  3. Gupima uburozi n’ibindi bihumanya byatera urupfu
  4. Gupima inyandiko zigibwaho impaka
  5. Gusuzuma imikono(signature)
  6. Gusuzuma umwimerere w’impushya zo gutwara ibinyabiziga(ku bafite impushya mvamahanga)
  7. Gupima icyishe umuntu
  8. Gupima abakomeretse hagamijwe kumenya ingano y’ububabare n’ubumuga yatewe n’impanuka cyangwa gubitwa
  9. Gupima ibimenyetso by’ibyaha byakorewe ku ikoranabuhanga
  10. Gupima umwimerere w’amajwi n’amashusho hagamijwe kumenya uwakoze icyaha
  11. N’ibindi

Ukeneye ibisobanuro birambuye kuri serivisi za RFI, uhamagara telefoni itishyurwa 4636 cyangwa ukabandikira kuri whatsapp +25078832093 no kuri email:[email protected].

14:32: MC Buryohe na Bianca Baby batangiye gushyushya abitabiriye igitaramo

Ntakirutimana Halifa uzwi nka MC Buryohe, uri mu bashyushyarugamba b’ibitaramo bya "MTN Iwacu Muzika Festival 2026", yabanje kugera ku rubyiniro wenyine, aho yambaye ipantaro n’ishati by’umweru.

Nyuma y’iminota mike, yakiriye Uwamwezi Daphine uzwi nka MC Bianca Baby, wambaye ishati y’umukara n’agakabutura kagufi k’umukara, bagiye gufatanya muri iki gitaramo kuri Stade ya Muhanga.

Ubwo MC Buryohe na Bianca bari bamaze kugera ku rubyiniro, abafana barushijeho kuzamura no kugaragaza amarangamutima yabo.

DJ Tricky ni we uri kuvanga imiziki muri aka kanya.

 Incamake kuri "MTN Iwacu Muzika Festival"

Ku wa 22 Kamena 2019 ni bwo i Musanze habereye igitaramo cya mbere cy’Iserukiramuco rya Iwacu Muzika rigamije kumenyekanisha umuziki w’abahanzi Nyarwanda, ritegurwa na East African Promoters (EAP).

Ni iserukiramuco ryatangijwe ku mugaragaro n’uwari Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Espérance, mu gitaramo cyabereye mu Karere ka Musanze.

Uwo mwaka ryabereye mu ruhame kugeza risorejwe i Kigali, ariko mu myaka ibiri yakurikiyeho ryabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga, ritambuka kuri Televiziyo Rwanda kubera icyorezo cya COVID-19.

Mu 2023, MTN Iwacu Muzika Festival yongeye kubera mu ruhame, iba inshuro ebyiri, abahanzi banyuranye baririmba muri ibyo byiciro byombi birimo iby’ab’umuziki ugezweho n’abaririmba injyana gakondo.

Ni mu gihe kuva mu 2024, iri serukiramuco riri kuba mu isura rifite uyu munsi aho ritumirwamo abahanzi bakunzwe mu Rwanda.

14:22: Igitaramo cyahujwe n’Umunsi wo Kwibohora

Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2026, Abanyarwanda bari kwizihiza Umunsi wo Kwibohora.

Ubwo yashimiraga abaturage bitabiriye siporo yabanjirije igitaramo cya Iwacu Muzika Festival ku wa Gatanu, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mugabo Gilbert, yabibukije ko kuri uyu wa Gatandatu u Rwanda ruzaba rwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora.

Ati "Ejo tariki ya 4 Nyakanga ni bwo urugamba rwo kwibohora rwarangiye. Tugomba kwishima, tukishimira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe, ariko tunishimira imiyoborere myiza igihugu cyagezeho."

Abanya-Muhanga bitabiriye ku bwinshi kuri uyu wa Gatandatu.

Ubwo abahanzi b’i Muhanga bari bamaze kuririmba, DJ Dax yakomeje gususurutsa abitabiriye igitaramo mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Aha ni he" ya Kirikou Akili, "Nk’umusaza" ya Bull Dogg, "Kelele" ya Urban Boyz, "Ibare" ya Kinga James, "Amaaso" ya Radio, Weasel, Pallaso na The Mess n’izindi.

Hacuranzwe kandi n’indirimbo zijyanye n’Umunsi wo Kwibohora zirimo "Maji Maji", "Umugabo nyawe" n’izindi.

14:00: Jumpy Boyz yiyeretse abo mu rugo

Itsinda Jumpy Boyz ry’i Muhanga, rigizwe na The Paz na Vendrick, ni ryo ryakurikiye Mr Hu ku rubyiniro kuri uyu wa Gatandatu, mu cyiciro cy’abahanzi bo muri aka Karere kakiriye igitaramo cya gatatu cya “Iwacu Muzika Festival 2026.”

Aba basore bari kumwe n’ababyinnyi 15 babafashije ku rubyiniro, baririmbye indirimbo zabo zitandukanye zirimo iyamamaye nka “Animateri” na “Wajyagahe” bafatanyije na Papa Cyangwe.

13:55: Primus ntiyatereranya ab’i Muhanga

Izuba ryo mu mpeshyi ntiryoroshye i Muhanga kuri uyu wa Gatandatu, ariko hamwe na Primus, abitabiriye iki gitaramo cya Iwacu Muzika Festival ntibabura "vibe".

13:16: Mr Hu yabanje ku rubyiniro

Umuhanzi Mr Hu wahoze ari umuraperi nyuma akaza guhindura akinjira mu njyana ya Country, ni we wabanje ku rubyiniro.

Uyu muhanzi w’i Muhanga, yaririmbye indirimbo ye "Rukundo" n’izindi zitandukanye. ku rubyiniro, yifashishije itsinda ry’ababyinnyi ryitwa "The Famous".

Ni muri gahunda y’abategura "Iwacu Muzika Festival" ari bo EAP, yo guha umwanya impano z’abahanzi babarizwa mu mijyi ikoreramo ibitaramo.

Abahanzi ba "MTN Iwacu Muzika Festival 2026" bategerejwe i Muhanga

Abahanzi umunani ni bo bari gutaramira abakunzi ba muzika mu iserukiramuco ry’uyu mwaka, aho rizagera hose mu gihugu.

Abo ni Ross Kana, Amalon, Kivumbi King, Marina, Chriss Eazy, Davis D, Kenny Sol na Bushali.

Muri uyu mwaka, muri buri gace igitaramo kigezemo, hatumirwa umwe mu bahanzi begukanye irushanwa rya PGGSS ryaterwaga inkunga na Primus.

Kuri iyi nshuro utahiwe ni Butera Jeanne d’Arc wamamaye nka Butera Knowless, wegukanye Primus Guma Guma Super Star ya 2015, aho ataramira hafi y’iwabo kuko akomoka mu Karere ka Ruhango,

Ibitaramo bizabera mu mijyi ya Huye, Ngoma, Nyagatare, Muhanga, Musanze, Rubavu na Karongi izakira ibi bitaramo bwa mbere.

13:00: Abanya-Muhanga batangiye kugera muri Stade

Abaturage b’i Muhanga no mu tundi turere tuyegereye turimo Ruhango, Kamonyi, Ngororero n’ahandi bari mu batangiye kugera kuri Stade ya Muhanga aho bitabiriye iki gitaramo cya gatatu cya “Iwacu Muzika Festival 2026”.

DJ Dax ni we uri gususurutsa abitabiriye iki gitaramo, avanga imiziki Nyarwanda y’abahanzi banyuranye.

Ibi bitaramo bya "Iwacu Muzika Festival’ bitegurwa na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda, Primus ndetse by’umwihariko muri uyu mwaka hiyongereyemo BPR Bank Rwanda Plc.

Amafoto: Kwizera Remy Moses & Munyemana Isaac


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages