Aha Butera Knowless yasubizaga umunyamakuru wari umubajije uko yakiriye abari bakomeje kumugereranya na The Ben, ibyo we ahamya ko bidakwiye kuko atari ngombwa.
Ati “Ese mwe muba mubona ibintu byo kugereranya abantu ari ngombwa? […] Njye nkora umuziki kuko ari ikintu nkunda ntabwo nkora kuko nshaka indabyo. The Ben ni musaza wanjye nkunda, nubaha cyane, wamboneye izuba wambanjirije ndetse nkunda ibihangano bye, buriya ni inshuti yanjye.”
Butera Knowless wakoranye indirimbo ’Mba Hafi na The Ben, abajijwe niba baba bateganya kongera gukorana, yavuze ko mu by’ukuri nta biganiro birabaho ariko ibintu byose bishoboka kandi icy’ingenzi ari umubano bafitanye nka mushiki na musaza we.
Umwuka wo guhanganisha The Ben na Butera Knowless wari umaze iminsi ututumba ku mbuga nkoranyambaga.
Knowless ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki cyane ko yitegura kwizihiza imyaka 15 awumazemo mu gihe The Ben we yawinjiyemo mu 2009.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!