00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bushali na Mike Kayihura, Bruce Melodie, Alyn Sano mu muziki mushya – Indirimbo za Weekend

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 16 May 2026 saa 02:04
Yasuwe :

Bimaze kumenyerwa ko IGIHE ibagezaho indirimbo z’abahanzi batandukanye ziba zarasohotse mu cyumweru kiba kirangiye mu gukomeza wa mujyo wo kubafasha kugira weekend nziza.

Abahanzi b’Abanyarwanda barimo Bruce Melodie, Ishimwe Clement, Bushali, Ariel Wayz, Chris Eazy, Mike Kayihura, Bruce The 1st, Kavutse Olivier n’abandi bakoze mu nganzo basohora indirimbo.

Abahanzi bo hanze y’u Rwanda barimo Juliana Kanyomozi, Wiz Khalifa, Harmonize, Johnny Drille, Sean Paul, Angelique Kidjo na Joshua Baraka na bo ntibasigaye inyuma.

Détail - Bruce Melodie

Bruce Melodie yakoze mu nganzo asohora indirimmbo ye nshya yise Détail. Aratamo ubwiza bw’umukunzi we imbere n’inyuma.

Ntibikunda -Alyn Sano

Alyn Sano wari umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Ntibikunda’ yahakoreye anahafatira amashusho yayo.

Isengesho rya Mama – Ishimwe Clement na Nel Ngabo

Indirimbo ‘Isengesho rya Mama’ igamije gushimira mama wa Ishimwe Clement ariko n’ababyeyi b’abagore muri rusange.

Shidomno -Bushali

Shidomno ntabwo ari izina ry’indirimbo ahubwo ni irya EP umuraperi Bushali yashyize hanze, iyi ikaba iriho indirimbo nka Amarira, Umwijima, Ndamutse Mbonye Dough, Ndabura na Zeeee Zeeee.

My Mind – Utah Nice na Chris Eazy

Indirimbo ‘My Mind’ Utah Nice yayifatanyije na Chris Eazy.

Baririmbamo inkuru y’urukundo aho umwe aba asaba umukunzi we kutamujya kure kuko atabasha kubaho atamubona. Yasohotse kuri Audiomack.

Kanda hano wumve iyi ndirimbo

Mungu awe nanyi daima- Sarah Sanyu

Sarah Sanyu ubarizwa muri Ambassadors of Christ nyuma yo gutangira urugendo nk’umuhanzi ku giti cye ndetse agahita ateguza album ye ya mbere, akomeje gusohora indirimbo ze nshya zirimo n’iyitwa ‘Mungu awe nanyi daima’ aherutse gusangiza abakunzi be.

Inkindi y’intore- Nyirinkindi

Umuhanzi Nyirinkindi yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Inkindi y’intore’, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Bolingo afatanyije n’abarimo Bob Pro.

Keep a smile -Ambassadors of Christ

Korali Ambassadors of Christ yitegura kwizihiza imyaka 30 imaze mu murongo w’ivugabutumwa, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Keep a smile’.

Fire - Kavutse Olivier

Fire ni indirimbo Kavutse Olivier, yasubukuriyeho umuziki. Yayifatanyije n’umuhanzi See Muzik ari gufasha ndetse n’Umunya-Nigeria witwa Gaise Baba usanzwe uzwi muri Gospel ya Nigeria.

Bumvikanishamo ukuntu umuziki wo kuramya no guhimbaza imana umaze gutera imbere ndetse abacuranzi bakaba basigaye bawitaho, ibitandukanye na mbere.

Riske - Bruce The 1st

Uyu muhanzi uri mu baraperi aririmbamo ko iyo umuntu akuye amaboko mu mifuka byanze bikunze agira ibyo ageraho mu iterambere kuko nta cy’ubuntu kibaho ku Isi.

Intwaza - Mike Kayihura

Mike Kayihura uri mu bagezweho i Kigali, yasohoye mu buryo bw’amajwi indirimbo zigize EP ye yise Intwaza amaze iminsi amuritse ku mugaragaro.

Ni EP igizwe n’indirimbo esheshatu zirimo ‘Come on’ yari isanzwe iri hanze, kuri ubu akaba yamaze gushyira hanze eshanu icyarimwe. Izi zirimo iyitwa ‘You & me’, ‘Block D’, ‘True story’, ‘Inkuba’ na ‘No body’.

Fine Boy - Mavin

Drake yasohoye album ‘Iceman’

Umuraperi Drake akomeje kugarukwaho cyane mu itangazamakuru kubera album ye nshya yise ‘Iceman’.

Iyi album igizwe n’indirimbo zirimo Make Them Cry, Dust, Whisper My Name, Ran To Atlanta yakoranye na Future na Molly Santana, B’s On The Table yakoranye na 21 Savage na 2 Hard 4 The Radio n’izindi.

Kuri iyi album ye nshya, Drake agaruka ku buzima bwe, ibibazo byo mu ruganda rw’umuziki n’ubushyamirane yagiranye n’abahanzi batandukanye.

Ni album yasohokanye n’izindi album ebyiri yise ‘Habibti’ na ‘Maid of Honour’.

Morocco (remix) - Joshua Baraka, French Montana na Byron Messia

Yazoee - Harmonize

Agolo - Angelique Kidjo

Waste Your Time - Johnny Drille na Jerub

What Is This Love - Johnny Drille

Magnificent/Press Back - Sean Paul

Girl Next Door - MGK na Wiz Khalifa

Oli Mwana Wooha – Juliana Kanyomozi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages