00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bushali na B Threy bagiye gutaramira mu Bufaransa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 May 2024 saa 04:28
Yasuwe :

Abaraperi Bushali na B Threy basanzwe bari mu bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda batumiwe mu gitaramo kigiye kubera i Lille mu Bufaransa.

Aba baraperi batumiwe mu iserukiramuco Africa Fest rizaba ku wa 24 Gicurasi 2024, nk’uko binagaragara ku matangazo yamamaza yamaze gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ni ku nshuro ya mbere B Threy na Bushali bagiye gutaramira i Burayi.

Mu mpeshyi y’umwaka ushize ubwo Bushali yari yerekeje mu Bufaransa gusura inshuti n’abavandimwe akanahafatira amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze, byaje gutangazwa ko yagombaga gukorera igitaramo mu Bubiligi cyagombaga kuba ku wa 1 Nyakanga 2023 ariko biza kurangira kitabaye.

Amakuru ahamya ko iminsi ye yo kuguma i Burayi yamurangiriyeho umunsi w’igitaramo utaragera, biba ngomba ko ataha shishi itabona ngo asabe ko yakongezwa iminsi, birangira atayihawe ndetse iby’igitaramo cye birangirira aho.

Icyakora amakuru yizewe ahamya ko kuri ubu Bushali na B Threy bose bamaze kubona ibyangombwa ku buryo biteguye gutaramira i Lille mu Bufaransa ku wa 24 Gicurasi 2024.

Aba bahanzi bombi bazamukiye mu nzu ya Green Ferry Music ari naho batangiriye injyana ya Kinyatrap.

Ku nshuro ya mbere B Threy agiye kwerekeza i Burayi
Bushali utaragize amahirwe yo gutaramira i Burayi umwaka ushize agiye kuhataramira ari kumwe na B Threy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .