Nk’uko bisanzwe buri mpera z’icyumweru IGIHE ikora urutonde rugizwe n’indirimbo nshya z’abahanzi nyarwanda zafasha buri wese kuryoherwa n’impera za Weekend.
Ni inkuru igamije gutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru.
Ihoho - Juno Kizigenza
Nyuma y’amezi abiri nta gihangano gishya, Juno Kizigenza yagarukanye indirimbo yise ‘Ihoho’, muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba avuga inkuru y’umusore wabonye umukobwa agatungurwa n’ubwiza bwe agahita amusaba ko bakundana amwizeza ko atazamutera irungu azamufata neza mu bihe byoze.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na Element Eleéeh asozwa na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Eazy Cuts afatanyije n’abarimo Nkotanyi Frery na Bruno Master.
Ni we wo gushimwa-Rohi Choir
Ni we wo gushimwa ni imwe mu ndirimbo Rohi Choir ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR Itorero rya Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali iherutse gufata mu buryo bwa Live Recording.
Nzahamya urukundo rwawe- Korali Saint Augustin Nyamirambo
Korali Saint Augustin ikorera ivugabutumwa ry’indirimbo muri Kiliziya Gatolika i Nyamirambo yasohoye indirimbo yise “Nzahamya urukundo rwawe”.
Ni indirimbo isanzwe iririmbwa inakundwa n’abakirisitu, ikaba iboneka mu bitabo by’indirimbo zo muri kiliziya (Singizwa).
Yashyizwe hanze yarakozwe mu buryo bugezweho “harmonization’’ buyongerera uburyohe mu buryo icuranzemo n’uko yaririmbwe.
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Emmy Pro mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Aime Pride afatanyije na Moses Pro, Marcel Proust na Sammy Jobert.
Umurengezi- Korali Amahoro
Korali Amahoro ibarizwa mu Itorero ADEPR Paruwasi ya Remera yashyize hanze indirimbo ihumuriza abantu yise "Umurengezi", igaruka ku kubwira abantu ko Uwiteka ariwe ubarengera ibihe byose.
Iyi korali ni yo ya mbere yatangiranye na ADEPR, Paruwasi ya Remera hagati ya 1986 na 1989. Izina rya Korali Amahoro yaryiswe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ifite album zirenga zirindwi zirimo n’iyamenyekanye cyane yitwa ‘Ntabwo yakuretse’’.
Kirika – Bushali
Umuraperi Bushali yagarukanye indirimbo nshya ‘Kirika’ irimo amashusho yafatiwe i Dubai.
Muri iyi ndirimbo Bushali aba agaruka ku nkuru y’umusore wari warihebye kubera ubukene, agakundana n’umukobwa w’umukire ufite amafaranga wari warasajije abandi basore bagenzi be.
Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na The Major asozwa na Bob Pro, amashusho yayo yakozwe na Oskar Oskados.
Soo - Yuhi Mic
Nyuma y’igihe kirekire, Yuhi Mic yagarukanye indirimbo nshya yise ‘soo’ aho agaruka ku nkuru y’urukundo rw’umusore uba ari mu bihe byiza n’umukunzi yihebeye utamunaniza amukundira uko ari.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na Kenny Pro Beats amashusho yayo atunganywa na Alan Creations afatanyije na Possible.
‘Your Boyfriend’ - Davis D
Nyuma y’ukwezi kumwe, Davis D umaze kumenyereza abakunzi be indirimbo nyinshi mu gihe gito, yongeye gukora mu nganzo asohora iyo yise ‘Your Boyfriend’, ivuga ku nkuru y’umusore watwawe n’imiterere y’umukobwa bakundana amusezeranya ko azahaza ibyiyumviro bye amuha ibyo yifuza atahawe n’abandi basore.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na Kozze amashusho yayo yatunganyijwe na Bagenzi Bernard.
Imirongo 100 - Kivumbi King , Kenny K Shot & Bulldogg
Kivumbi King umaze iminsi muri Kenya mu bikorwa bitandukanye birimo kumenyekanisha ibihangano bye mu bitangazamakuru byaho, muri iki cyumweru yamurikiye abakunzi b’umuziki nyarwanda indirimbo yivugamo ibigwi ahamya ko akora cyane ashaka amafaranga atitaye ku bamusubiza inyuma aho yavuye.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na Ngabonziza Shema Darcin wiyita Zed w’i Nyamirambo na Ehl3rs , amashusho yakozwe na Akram Ihaji.
‘Blessed’- Ash Tete
Mukabarisa Grace ukoresha amazina ya Ash Tete umaze igihe kinini mu muziki kuva mu 2008, nyuma y’igihe asiragizwa n’aba producer benshi yaje guhagarika umuziki kubera inshingano.
Nyuma y’indirimbo zirimo Money na Darling yakoze mu 2022 muri iki cyumweru yamurikiye abakunzi b’umuziki nyarwanda iyo yise ‘Blessed’ ivuga ku nkuru y’umukubwa wanyuzwe n’urukundo.
Iyi ndirimbo amajwi yakozwe na Davy on the beatz amashusho yayo yakozwe na David Fernandez.
R. I. P - Pilato
Muri iki cyumweru havuzwe inkuru y’urupfu rw’umuraperi Pilato gusa byaje kumenyekana ko byari ibihuha kuko uyu muraperi yari afunze, ubu yahise ashyira hanze indirimbo imubika avuga ko agiye gusanga Jay Polly , Dj Miller na Yvan Buravan.
Iyi ndirimbo yakorewe muri studio ya View Nation Music ikorwa na Wayeeh Beatz .
Never - Paradis Tenor
Muri iki cyumweru Paradis Tenor yagarukanye indirimbo ivuga ku nkuru y’umusore wazinutswe iby’urukundo ku buryo atifuza no kurusubiramo na rimwe.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Kina_beat, amashusho yakozwe na Kowen Production, Bishop Manager niwe washoyemo imari kugira ngo ikorwe.
Ikosa – Mr GL na Boston
Nyuma y’umwaka nta gihangano gishya umuraperi Mr Gloire (Mr GL) muri iki cyumweru yagarukanye indirimbo yahuriyemo na Boston ivuga inkuru y’umwe mu basore bagize itsinda rya Ngoma 100 nawe abarizwamo.
Iyi ndirimbo yakozwe na Dizzy Beats igaruka ku musore wicuza amakosa yakoze mu rukundo atuma atakaza uwo yakundaga ku buryo ubu abayeho yifuza kongera gusubirano n’uwo mukunzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!