Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Burundi witwa Steven Sogo yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ndirimbe u Rwanda’, indirimbo itaka ibyiza by’u Rwanda.
Aganira na IGIHE, Steven Sogo, yavuze ko impamvu zamuteye kuririmba iyi ndirimbo ari uko akunda cyane u Rwanda noneho anasabwa na mugenzi we Jean Pierre Runyurana umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abahanzi (Amicale des Musiciens) ko bafatikanya kuririmbira igihugu cy’u Rwanda.
Yagize ati “Nabisabwe na mugenzi wanjye w’Umunyarnwanda, kandi nanjye bihurirana no kuba nanjye nkunda cyane igihugu cy’u Rwanda”.
Uyumvise, iyi ndirimbo icurangitse mu njyana gakondo, aho yumvikanisha umwimerere w’uyu muhanzi usanzwe ukora injyana ivanzemo umudihoi w’Ikirundi, ikinimba, ikizayirwa.
Mu nyikirizo, Sogo aririmba agira ati "Reka ndirimbe ndirimbe Urwanda rwabaye rwogera muri Afrika no mu mahanga." Aririmbamo kandi andi magambo ataka ubwiza bw’u Rwanda, anareshya abakerarugendo.
Umva indirimbo Akabanga ya Steven Sogo:



















TANGA IGITEKEREZO