“Ni nde ukwiye igihembo...”, ”Matabarooo...”, “Ni nde ukwiye igihembo banyagihugu????...”, ”Matabarooo Patient!!!” uku niko byari byifashe kuva igitaramo gitangiye kugeza kirangiye, aho abantu bari bishimiye umuhanzi Matabaro Patient, w’imyaka 21, waraye wegukanye miliyoni 15 z’Amarundi.
Ni mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2014, kuri Stade ya Lycee Skeppers yo muri Komine Nyakabiga, i Bujumbura mu Burundi ubwo hasozwaga irushanwa rya Primusic.
Iki gitaramo, cyamaze amasaha arenga atandatu, cyaranzwe n’ishyaka ku mpande zose cyane cyane ku bahanzi batandatu bari barushanwaga bari bageze ku cyiro cya nyuma ari bo Matabaro Patient, Katihabwa Samantha, Mujimbere Gabriel, Ntaganzwa Olga, El Pedro na Ninteretse Christian.
Akimara gusomwa nk’uwegukanye umwanya wa mbere muri iri rushanwa ryari rimaze amezi abiri, uyu musore bigaragara ko acisha make akanizigama cyane mu magambo, yabanje guhamagara se nuko agira ati “Niba munyemereye mupfukame dushime Imana bafana banjye!”, aya niyo magambo ya mbere ya Matabaro agitorwa.
Mu kiganiro na IGIHE, Matabaro watangiye umuziki aririmba indirimbo zihimbaza Imana, yagize ati “Byose ni imigambi y’Imana”
Yongeraho ati “Ndashobora gukomeza umuziki wanjye nkora Album, abantu bamenyereye nkora indirimbo imwe imwe, ariko ubu n’aya maaranga ngiye gusohora Album y’iwanjye no gukomeza amasomo”.
Umva indirimbo ya Patient Matabaro:
Mu byishimo byinshi adashobora guhishira, Alida Nshimirimana, umukobwa w’imyaka 23, yabwiye IGIHE ati “Biranshimishije kuba ari Matabaro ugitwaye, nari ko ndamusengera, kuva mu gatondo nari ko ndamusengera ko ari we ashobora kuyitwara imiririmbire ye ndayishima aririmba neza kandi aranduhura”.
Bissosso, Dj w’Umunyarwanda, wacurangiye abahanzi muri iki gitaramo yamwuganiye agira ati “byantunguye ho gato kuko harimo babiri bavuyemo kare, ako uyu musore Matabaro kuba yabaye uwa mbere we ntabwo byantunguye kuko iyo aririmba mvanamo telefone ngafata amashusho ndamwemera, ndamukunda nta mikino arabizi rwose”.
Yongeraho ati “Irushanwa rya hano udashoboye ntabwo ushoboye, nta n’ubwo wanakurikira nta n’ubwo wanajyamo nta n’amanyanga”.
Uwabaye uwa kabiri ni Samantha, uwa gatatu aba Christian Niyinteretse, uwa kane aba Amisi Jean El Pedro, uwa gatanu aba Olga Ntaganzwa naho uwa gatandatu aba Gabby Igwe.
Kidum, umuhanzi w’inararibonye mu muziki nawe yashimye cyane abateguye aya marushanwa, cyane cyane yibanda ku byuma n’ibikoresho byiza [bya Cobra] byayungururaga umuziki byakoreshejwe muri iri rushanwa.
Kidum yagize ati "Ndashaka gukeza ishirahamwe Brarudi kubera Primusic. Podium, son na lumieres ni birya nyene nari maze iminsi ndiko ndavuga kuvyerekeye guha agaciro abahanzi no mu kwubaha abaje kuraba ibirori".
Muri iki gitaramo umuhanzi Big Fizzo aka Burundiano yashimishije abafana benshi.
Gusa nta byera ngo de, kuko umuhanzi Jaguar wari waturutse muri Kenya aje gususurutsa Abarundi atabashije kuririmba kubera ibura ry’umuriro.
Amwe mu mafoto y’uko byari byifashe:



















TANGA IGITEKEREZO