00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Lino G yambitse impeta Monia Fleur (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 November 2025 saa 11:10
Yasuwe :

Lino G uri mu bahanzi bagezweho i Burundi yatunguranye ku mbuga nkoranyambaga yambika impeta Monia Fleur uri mu bakobwa bakunzwe n’abatari bake mu muziki w’iki gihugu kibarizwa mu majyepfo y’u Rwanda.

Lino G na Monia Fleur basangije ababakurikira amafoto y’ibi birori bemeranyirijemo kurushinga, bahamya ko batangiye urugendo rushya mu bijyanye n’urukundo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Yambwiye Yego, Monia Fleur kuva ubu njye nawe ni burundu.”

Ni igikorwa cyashimishije abiganjemo n’abahanzi bo mu Rwanda bagaragaje ko bishimiye intambwe aba bombi bateye.

Mu bahanzi bo mu Rwanda bagaragaje ko bishimiye intambwe aba bahanzi bateye harimo Ish Kevin, Kevin Kade, B Threy n’abandi benshi banyuranye.

Monia Fleur cyangwa se Uwase Monia nk’uko ubusanzwe yitwa, ni umwe mu bakobwa bakora umuziki bagezweho i Burundi.

Ni mu gihe Lin Nduwayezu wamamaye nka Lino G we ari mu bahanzi bakunzwe i Burundi.

Lino G watangiye umuziki mu myaka itandatu ishize, ni umwe mu bahaye ikaze Monia Fleur uwumazemo imyaka itatu. Bakoranye indirimbo ‘Selavi’ yakunzwe cyane.

Mu mezi atatu ashize, bemeje ko bakundana mu gitaramo bahuriyemo mu Kamenge, icyakora benshi mu bakurikirana umuziki babigira urwenya.

Lino G akunzwe cyane mu ndirimbo nka Iryanyuma, Legend, Tuza yakoranye na Sat B n’izindi zirimo Selavi yakoranye na Monia Fleur.

Ni mu gihe uyu mukobwa we akunzwe mu ndirimbo zirimo Naolewa, Hayi na Gakado yakoranye na Sat B na Selavi yakoranye n’umukunzi we n’izindi nyinshi.

Lino G yasabye Monia Fleur ko yazamubera umugore
Ibyishimo byari byose kuri bombi nyuma yo kwemeranya kubana
Inkuru y'urukundo rwa Monia Fleur na Lino G yatangiye benshi babyita umukino
Monia Fleur nyuma yo kwambikwa impeta n'umukunzi we
Lino G yamaze kwambika impeta umukunzi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages