Lino G na Monia Fleur basangije ababakurikira amafoto y’ibi birori bemeranyirijemo kurushinga, bahamya ko batangiye urugendo rushya mu bijyanye n’urukundo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Yambwiye Yego, Monia Fleur kuva ubu njye nawe ni burundu.”
Ni igikorwa cyashimishije abiganjemo n’abahanzi bo mu Rwanda bagaragaje ko bishimiye intambwe aba bombi bateye.
Mu bahanzi bo mu Rwanda bagaragaje ko bishimiye intambwe aba bahanzi bateye harimo Ish Kevin, Kevin Kade, B Threy n’abandi benshi banyuranye.
Monia Fleur cyangwa se Uwase Monia nk’uko ubusanzwe yitwa, ni umwe mu bakobwa bakora umuziki bagezweho i Burundi.
Ni mu gihe Lin Nduwayezu wamamaye nka Lino G we ari mu bahanzi bakunzwe i Burundi.
Lino G watangiye umuziki mu myaka itandatu ishize, ni umwe mu bahaye ikaze Monia Fleur uwumazemo imyaka itatu. Bakoranye indirimbo ‘Selavi’ yakunzwe cyane.
Mu mezi atatu ashize, bemeje ko bakundana mu gitaramo bahuriyemo mu Kamenge, icyakora benshi mu bakurikirana umuziki babigira urwenya.
Lino G akunzwe cyane mu ndirimbo nka Iryanyuma, Legend, Tuza yakoranye na Sat B n’izindi zirimo Selavi yakoranye na Monia Fleur.
Ni mu gihe uyu mukobwa we akunzwe mu ndirimbo zirimo Naolewa, Hayi na Gakado yakoranye na Sat B na Selavi yakoranye n’umukunzi we n’izindi nyinshi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!