Iyi album ‘Love, Damini’ yagiye ku rukuta rwo mu Leta zunze Ubumwe za Amerika, ruzwi nka ‘Billboard Chart 200’, rushyirwaho album zaciye agahigo mu mateka y’umuziki.
Iyi album ya Burna Boy yaje kuri uru rukuta nk’iy’ibihe byose yo muri Nigeria yakunzwe ikanakinwa cyane, ni iya gatandatu yashyize ahagaragara tariki 8 Nyakanga mu 2022, ayitirira izina rye “Damini”.
Iriho indirimbo 19 harimo izakunzwe nka ‘Kilometre’, ‘Last last’, n’izindi yahurijemo abahanzi bakomeye nka ‘For My Hand’ yakoranye na Ed Sheeran, ‘Wild Dreams’ yakoranye na Dj Khalid, n’izindi.
Damini Ebunoluwa Ogulu w’imyaka 31 wamenyekanye nka Burna Boy, ni umuhanzi ukomoka muri Nigeria wandika indirimbo akanazitunganya.
Yamenyekanye cyane mu 2012 ku ndirimbo yise ‘Like to Party’, mu 2017 aza gusinya amasezerano n’inzu itunganya umuziki yitwa ‘Atlantic Records’ yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Album ye ya gatatu yise ‘Outside’ yasohoye mu 2018, niyo yamuhesheje kumenyekana cyane ku mugabane w’i Burayi, mu 2019 atsindira igihembo cya ‘BET award’ nk’umuhanzi witwaye neza.
Album ya kane ‘African Giant’ yashyize hanze mu 2019 yatsindiye kuba album y’umwaka ku mugabane wa Afurika, ihatana mu nziza ku Isi hose uwo mwaka.
Mu 2021, yasohoye iya gatanu yise ‘Twice as Tall’ itsindira kuba album nziza ku Isi hose, inatwara igihembo cya ‘Grammy Awards’ muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yatorewemo inshuro ebyiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!