00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burna Boy yanditse amateka mashya mu muziki wa Amerika

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 24 June 2026 saa 09:58
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Damini Ogulu ‘Burna Boy’ yanditse amateka mashya kuri Billboard aba Umunyafurika wa mbere wisanze inshuro nyinshi ku rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe cyane kurusha izindi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzi yari asanganywe aka kahigo ariko agasangiye na mugenzi we w’Umunya-Nigeria, Tems. Ubu yahise arusha Tems kubera indirimbo nshya ye ‘Dai Dai’ yafatanyije na Shakira, ikaba iyemewe y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Iyi ndirimbo yatangiye iza kuri uru rutonde iri ku mwanya wa 75, ibyatumye Burna Boy aba umuhanzi wa Afurika wa mbere ugiye kuri uru rutonde inshuro inshuro icyenda mu gihe Tems we ari inshuro umunani.

Dai Dai yigaruriye amarangamutima ya benshi nyuma y’uko Burna Boy na Shakira bayiririmbye mu birori byafunguye ku mugaragaro imikino y’Igikombe cy’Isi iri kuba kuzageza ku wa 19 Nyakanga 2026.

Burna Boy yanabaye n’umuhanzi w’Umunyafurika wa mbere ugize byibura indirimbo imwe kuri uru rutonde rwa Billboard Hot 100 mu myaka itandatu yikurikiranya.

Ni indirimbo zirimo Loved By You yo mu 2021, Last Last yo mu 2022, Sittin’ On Top Of The World na Talibans II zo mu 2023, Just Like Me and We Pray zo mu 2024, WGFT yo mu 2025, na Only You na Dai Dai zo muri 2026.

Burna Boy yabaye Umunyafurika ufite indirimbo nyinshi zikunzwe muri Billboard

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages