00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Buri wese yakaniye: Impumeko ya Mama Sava na Anita Pendo bitegura guterana ibipfunsi (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 July 2026 saa 05:38
Yasuwe :

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo bahure mu mukino w’iteramakofe utegerejwe na benshi, ariko Anita Pendo na Mama Sava bavuga ko uretse guhatanira intsinzi, bafite intego yo gususurutsa no guha ibyishimo abazawitabira.

Bazahigana ubutwari ku wa 5 Nyakanga 2026 muri Petit Stade, mu mukino wateguwe na ‘Body Max’. Nubwo buri wese agaragaza icyizere cyo gutsinda, bombi bahamya ko abazawitabira bazataha banyuzwe.

Mu kiganiro cyihariye bagiranye na IGIHE ubwo twabasangaga mu myitozo, buri wese yagaragaje ko yiteguye gutsinda, ndetse amagambo yabo agaragaza ko buri wese yakaniye.

Mama Sava yavuze ko atazita ku kuba Anita Pendo ari we watanze igitekerezo cyo guhurira muri uyu mukino, ahubwo ko icyo yifuza ari ukumutsinda imbere y’abafana be.

Ati “Anita wikururiye icyishi, iki ni cyo gihe cyo gutuma abafana bawe bakwibagirwa burundu. [….] Ndashaka kugukubita ugasezera ku myuga yose wakoraga.”

Anita Pendo na we ntiyatinze gusubiza, agaragaza ko yiteguye kurangiza umukino hakiri kare.

Ati “Ndashaka kuzagukubita n’abafana bawe bakakugaya, kuko uzaba wabatengushye. Mu masegonda make cyane nzaba namaze kugutsinda na ‘knockout’.”

Nubwo ari ubwa mbere aba bagore bagiye gukina umukino w’iteramakofe, bombi bahuriza ku kuba imyitozo bakoze yabatumye bakunda uyu mukino, ndetse bavuga ko bazakomeza kuwukina nibabona andi mahirwe.

Umukino uzabera muri Petit Stade ku wa 5 Nyakanga 2026. Amatike yo kuwitabira ari mu byiciro bitatu birimo aya 2000 Frw, ibihumbi 10 Frw n’ibihumbi 20 Frw.

Uretse umukino uzahuza Anita Pendo na Mama Sava, hateganyijwe n’indi mikino izahuza abakina iteramakofe mu byiciro bitandukanye.

Mbere yo kwishyushya Anita Pendo babanje kureberwa ko yiteguye neza
Mama Sava yiteguye gutsinda Anita Pendo
Mama Sava agiye guhigana ubutwari na Anita Pendo
Anita Pendo nta mwanya wo kwangiza afite buri kanya aba ari kwitoza
Amayeri yose yo gukina uyu mukino bamaze kuyitoza
Mama Sava yereka umutoza ko yamaze gufata neza amayeri yose yamutoje
Kuganira kwa Anita Pendo na Mama Sava bisaba kuba hari ubari hagati
Mama Sava na Anita Pendo bemeza ko bihebeye umukino wo guterana ibipfunsi
Anita Pendo na Mama Sava bemeza ko biteguye umukino bagiye guhuriramo

Amafoto: Mukayiranga Yassipi Esther


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages