Igitaramo Buravan aheruka gukorera mu Mujyi wa Bruxelles, cyabereye ahitwa Birmingham Palace. Uyu muhanzi wari ugezeyo bwa mbere, yarishimiwe bidasanzwe n’abamukundaga bataramubona.
Buravan yaririmbye mu buryo bwa live nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe mu myaka itatu amaze akora umuziki, mu byo yavugiraga imbere y’abafana, yitsaga cyane ku kumvikanisha ko ‘yari afite inyota yo gutaramana n’abakunzi be mu Burayi’.
Uyu muhanzi yavuye i Kigali ku wa Kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018, yageze mu Bubiligi aruhuka iminsi ibiri hanyuma ataramira abakunzi be; kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2018 yagiye i Paris kureba igitaramo Beyonce n’umugabo we Jay Z bakoreye kuri Stade de France.
Buravan azagaruka mu Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 17 Nyakanga 2018, nagera i Kigali azahita atangira kunoza gahunda yo kurangiza umushinga wa album ye ya mbere no gutegura igitaramo kigari azakora mu Ukuboza 2018 ayimurika.



















TANGA IGITEKEREZO