Buravan wegukanye mu Ugushyingo umwaka ushize igihembo cya Prix Découvertes RFI 2018, yatoranyijwe mu bantu 600 bagomba guhatanira ibihembo bya African Talent Awards 2019 bibera i Abidjan muri Côte d’Ivoire aho ahatana mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umwaka.
Ibi bihembo bihabwa indashyikirwa mu mikino, sinema, imideli, umuziki, ikoranabuhanga n’ibindi. Akaba yaratoranyijwe kubera ibitaramo bikomeye bizenguruka Afurika yakoze ndetse no kuba umwe mu bahanzi bigaragaje neza umwaka ushize akegukana Prix Découvertes RFI 2018.
Abari guhatana muri uyu mwaka bari mu byiciro 38, bose baturuka mu bihugu bitandukanye 35.
Yvan Buravan yanditse kuri Instagram, avuga ko nyuma y’umwaka muremure ushize akorera ibitaramo muri Afurika no mu bindi bice bitandukanye ku Isi atewe ishema no kuba ari umwe mu bahataniye ibihembo bya ‘African Talent Awards’.
Ibihembo bya ‘African Talent Awards (ATA)’ bitegurwa mu rwego rwo gushimira urubyiruko rw’abanyempano zitandukanye bo ku mugabane wa Afurika no kubafashaka kumenyekanisha imirimo yabo.
Ibi bihembo bifite intego yo guhuriza hamwe urubyiruko ruva mu bihugu bitandukanye hagamijwe kubaka Afurika yunze ubumwe izira umwiryane. Bizatangwa ku wa 14 Ukuboza 2019 mu birori bizabera mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire.
Ku wa 8 Ugushyingo 2018, nibwo Buravan yegukanye igihembo cya Prix découvertes RFI 2018. Yari mu bahanganiye igihembo gitangwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, gihabwa abahanzi b’abahanga mu muziki baturuka mu bihugu bitandukanye muri Afurika no hanze yayo.
Uyu muhanzika yari ahatanye n’abarimo; Umunya-Guinée witwa Azaya, Barakina wo muri Niger, Iyenga wo muri RDC , OMG wo muri Sénégal, Umunya-Cameroun witwa Gasha, Ozane wo muri Togo, Biz Ice wo muri Congo Brazaville, Maabo ukomoka muri Sénégal na Geraldo wo muri Haïti.
Buravan yegukanye igihembo cy’amayero ibihumbi icumi [€10,000] ndetse no gufashwa gukora ibitaramo bizenguruka Afurika na kimwe gikomeye uyu muhanzi yakoreye i Paris mu Bufaransa.
Ataramira mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Mali, Benin, Togo, Tchad, Niger, Congo Brazaville, Guinée équatoriale, Djibouti, Madagascar, Gabon, São Tomé & Príncipe no muri Angola asoreza urugendo rw’ibi bitaramo mu Bufaransa.
Buravan ari no kwitegura igitaramo gikomeye ku wa 7 Ukuboza 2019.



















TANGA IGITEKEREZO