00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bull Dogg yavuze ukuri ku mubano we na The Ben nyuma y’imyaka y’agatotsi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 August 2026 saa 12:55
Yasuwe :

Umuraperi Bull Dogg yahakanye ko afitanye ikibazo na The Ben, avuga ko kuba batakigaragara bari kumwe nk’uko byahoze bitatewe n’amakimbirane, ahubwo ko ibihe n’imibereho ya buri wese ari byo byatumye batandukana.

Bull Dogg yahakanye ko afitanye ikibazo na The Ben: “Ibihe ni byo byadutandukanije”

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Bull Dogg yavuze ko nubwo umubano wabo utakimeze nk’uko wahoze, nta rwango cyangwa ikibazo kihariye afitanye na The Ben.

Ati “Nta kibazo mfitanye na we, nta gihari [...] Iyo aba ari inshuti yanjye waba ubibona, kuko njye abanjye mba ndi kumwe na bo. Baravuga ngo ibihe bitandukanya abantu. Usanga umuntu afite imishinga ye cyangwa afite uko ashaka kubaho ubuzima bwe, agasanga wowe wenda ntukwiye kububamo, icyo gihe uramureka.”

Bull Dogg yavuze ko adakunda gushyira igitutu ku muntu wamweretse ko atakimukeneye mu buzima bwe, ahubwo ko ahitamo kumureka agakomeza inzira ye.

Ati “Iyo umuntu anyeretse ko atankenera, ntabwo najya kumwirukaho, kuko njye kubaho kwanjye ni Imana ishyiraho akaboko kayo, abandi baza baje gushyigikira Uwiteka.”

Umubano wa Bull Dogg na The Ben watangiye kuvugwaho agatotsi nyuma y’ikibazo cy’indirimbo ‘Rotate’ bakoranye ariko ntisohoke.

Iyo ndirimbo yari igeze ku musozo ndetse amashusho yayo yaramaze gufatwa. Igihe cyo kuyishyira hanze kigeze, The Ben yasabye Bull Dogg ko yaba ayihagaritse kugira ngo abanze asohore ‘Why’ yakoranye na Diamond Platnumz wo muri Tanzania.

Nyuma, Bull Dogg yongeye gusaba ko ‘Rotate’ yasohoka, ariko The Ben amubwira ko yari itakijyanye n’igihe, amuha amahitamo yo kumusubiza miliyoni 2 Frw yari yarayishoyemo cyangwa bagakora indi ndirimbo nshya.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 8 Gicurasi 2024, The Ben yavuze ko yasabye Bull Dogg imbabazi kuri icyo cyemezo, anemeza ko bazakora indi ndirimbo. Gusa kugeza ubu iyo ndirimbo ntirakorwa.

Bull Dogg yasabye abafana bakomeza kumusaba kwiyunga na The Ben kwirinda gushyira igitutu ku bahanzi, avuga ko hari byinshi bishobora kuba hagati yabo abafana batazi.

Yanabihuje n’ikibazo cya album ya Tuff Gangz, imaze igihe itegerejwe n’abakunzi b’iri tsinda. Yavuze ko album yamaze kurangira, ariko ko bagishaka uburyo bwiza bwo kuyishyira hanze no kuyicuruza ku buryo yagirira akamaro abayikoze.

Yasabye abafana gukomeza kuyitegereza, ariko badashyira igitutu ku bagize Tuff Gangz.

Bull Dogg na The Ben bari inshuti zo kuva cyera ndetse banakoranye indirimbo nka Imfubyi, Umunsi w'imperuka n'izindi
The Ben na Bull Dogg mu 2017 ubwo bahuriraga ku rubyiniro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages

Article (255071) Re-process this page