Iyi ndirimbo yari itegerejwe na benshi igaruka ku nkuru za hato na hato zikorwa ku byamamare ahanini zivuga ku bikorwa bakoze bifatwa nk’ibigayitse zirimo gucana inyuma, gusohokana abagore b’abandi, kugaragara mu tubari basinze, gukorakora abakobwa n’ibindi.
Aba bahanzi bumvikana bavuga ko nubwo baba badashaka inkuru nk’izi ariko ntacyo bibabwiye kuko bamaze kubyakira, babifata nk’imibereho y’ibyamamare.
Muri iyi ndirimbo hari aho Bien Aime afotorwa n’umukobwa bararanye akabiha bagenzi be, uyu muhanzi akabyutswa n’ubutumwa bw’abamubaza ibyo yakoze.
Ku munota 1 n’amasegonda 47 ni ho Bruce Melodie agaragara ari kwifotozanya n’abakunzi be, hakaza abakobwa batandukanye bikagera aho umwe muri bo amukora mu rukenyerero akabikora neza neza nk’uko The Ben aherutse kubigenza abikora umukobwa witwa Kwizera Emelyine wari witabiriye igitaramo aherutsemo mu karere ka Musanze.
Iyi ni inkuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, nubwo The Ben nta kintu na kimwe arabivugaho, benshi mu babonye ayo mashusho bavugaga ko uyu muhanzi yafashe uyu mukobwa akarengera akagera aho amukurura umwenda w’imbere, nubwo Kwizera Emelyne yabyamaganiye kure, avuga ko atari ko byagenze.
Uyu mukobwa yavuze ko mu by’ukuri uyu muhanzi atamukuruye umwenda w’imbere ahubwo byatewe n’amasaro yari yambaye mu rukenyerero (ishanga) uyu muhanzi agatungurwa no kuyumva ubwo yari amukozeho.
Umva “Iyo Foto” indirimbo nshya ya Bruce Melodie na Bien Aime Baraza
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!