Kuva mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye icyavugwaga ko ari integuza y’igitaramo cyo gutaha Stade Amahoro.
Ni ifoto iriho Bruce Melodie na Shaggy, Dj Drizzy na DJ Diddyman ikaba yaramenyeshaga abantu ko ibirori bizaba ku itariki 30 Kamena 2024.
Mu kiganiro na IGIHE, Bruce Melodie uri muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko na we yatunguwe n’icyo kinyoma.
Ati”Ni ibihuha, bagerageje gukora uko bashoboye berekana ko ari njyewe wabikoze ariko nureba neza urasanga barakoresheje Photoshop, bakora ifoto yamamaza bayisangiza abantu nk’aho byavuye ku mbuga nkoranyambaga zanjye. Abanyarwanda bamenye ko kiriya ari ikinyoma abantu bateguye”.
Stade Amahoro igeze ku musozo ivugururwa kugira ngo ijyane n’igihe. Byitezwe ko muri Gicurasi uyu mwaka imirimo yo kuyisana no kuyagura izaba yarangiye, nubwo igihe cyo kuyitaha kitaramenyekana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!