Mu butumwa uyu muhanzi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko yashimishijwe cyane no guhura na Ambasaderi w’u Rwanda, muri Canada gusa yirinda kuvuga byinshi bijyanye n’ibiganiro bagiranye.
Ati “Ntewe ishema no guhagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga mu kumenyekanisha umuco warwo, impano, ububanyi na dipolomasi. Twese hamwe, dukomeje kwerekana ubwiza n’ubushobozi bw’igihugu cyacu dukunda cyane.”
Guhera mu Ukwakira n ibwo Bruce Melodie yatangiriye ibitaramo bye, mu Mujyi wa Ottawa aho yataramiye mu ijoro ryo ku wa 26 Ukwakira 2024.
Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo Abanyarwanda batuye muri uyu mujyi ndetse no mu nkengero zawo, cyane ko icyumba cyari cyateguwe kuberamo cyari cyakubise cyuzuye.
Iki gitaramo Bruce Melodie yakoreye mu Mujyi wa Ottawa cyabimburiye ibindi yakoreye mu mijyi nka Montreal,Toronto na Vancouver.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!