Nyuma yo gusura ibice bitandukanye by’uru rwibutso bakanunamira Abatutsi bahashyinguwe, The Ben na Bruce Melodie bavuze ko nubwo atari ubwa mbere bahasuye ariko uko bahageze barushaho kwiga.
Bruce Melodie yagize ati “Si ubwa mbere nsuye Urwibutso, icyakora ni ubwa mbere mpaje nizanye kugira ngo ndusheho gusobanukirwa. Ikintu kimwe mukwiye kumva ni uko buri munsi buri gihe uko nje hano [niga], iyi nkuru iraremereye kuko itamenyerwa […] rero nk’imbaraga z’Igihugu zubaka kandi vuba twaje hano kugira ngo twihugure ku mateka yacu.”
The Ben we yasabye abanyamakuru gukoresha amajwi yabo mu kwamamaza urukundo mu Banyarwanda ariko anahamya ko nk’ibyamamare bafite umukoro mu kurwanya abagoreka amateka y’Igihugu.
Ati “Reka dukoreshe amajwi yacu mu kwamamaza amahoro n’urukundo mu Banyarwanda […] turwanye cyane ndetse kurushaho izi nduru zo hanze zishaka guhindanya Igihugu cyacu, uretse ko zanatsinzwe ariko tugomba guhozaho tukavuga ukuri kw’amateka y’u Rwanda.”
Guhangana n’abagoreka amateka y’u Rwanda kandi wanabaye umukoro ukomeye kuri Muyoboke Alex ureberera inyungu za The Ben ndetse na Kenny Muragura wari uhagarariye 1:55AM Ltd ikorana bya hafi na Bruce Melodie.
Muyoboke Alex yibukije abahanzi bari muri iki kiganiro n’abanyamakuru muri rusange ko abagoreka amateka batabarusha ababakurikira bityo ko bakwiye kuba bahangana na bo cyane ko bafite ukuri ku byo bavuga mu gihe usanga abasebya u Rwanda bibasaba guhimba.
Kenny Mugarura yibukije abari muri iki gikorwa ko inshuro nyinshi usanga bakoresha imbuga nkoranyambaga ibidafite umumaro nyamara bakabaye bazikoresha bahangana n’abagoreka amateka y’Igihugu.
Amafoto: Habyarimana Raoul



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!