00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie na Element EleéeH berekeje mu Bwongereza

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 24 May 2024 saa 01:54
Yasuwe :

Bruce Melodie na Element EleéeH bafashe indege berekeza mu Bwongereza mu gitaramo bazakorera mu Mujyi wa Londres ku wa 25 na 26 Gicurasi 2024.

Bruce Melodie mbere yo kurira indege yavuze ko bagiye batinze bitewe n’akazi kenshi bamaranye iminsi, anahamya ko atazatinda mu Bwongereza kuko hari ibindi bikorwa agomba gukomerezaho akigera i Kigali.

Ati "Tugiye dutinze kubera akandi kazi twari dufite, wumve ko no ku wa 28 Gicurasi 2024 ngomba kuba nagarutse. Imana narayisenze nayo iransubiza ubu akazi kabaye kenshi.”

Bruce Melodie yavuze ko nyuma ya Londres ateganya no kujya gutaramira muri Canada kimwe n’akandi kazi kenshi afite.

Element we yavuze ko agomba guhita ataha kuko afite indirimbo nshya azahita ashyira hanze.

Aba bahanzi bitabiriye igitaramo cyitwa ’Shady Mixtape’ kigiye kubera i Londres ku nshuro ya gatandatu.

Ni igitaramo byitezwe ko kizaririmbamo abahanzi nka Sizza Man, Vinka, Alien Skin, Azawi, Spice Diana, Mudra, John Blaq, Din Mc, Vjoj, Official Samanta, Zex Bilingilangi, DVN, Governor Ace n’abandi.

Element yerekeje i Burayi ari kumwe na Bruce Melodie
Bruce Melodie yijeje abakunzi be igitaramo cyiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .