Bruce Melodie mbere yo kurira indege yavuze ko bagiye batinze bitewe n’akazi kenshi bamaranye iminsi, anahamya ko atazatinda mu Bwongereza kuko hari ibindi bikorwa agomba gukomerezaho akigera i Kigali.
Ati "Tugiye dutinze kubera akandi kazi twari dufite, wumve ko no ku wa 28 Gicurasi 2024 ngomba kuba nagarutse. Imana narayisenze nayo iransubiza ubu akazi kabaye kenshi.”
Bruce Melodie yavuze ko nyuma ya Londres ateganya no kujya gutaramira muri Canada kimwe n’akandi kazi kenshi afite.
Element we yavuze ko agomba guhita ataha kuko afite indirimbo nshya azahita ashyira hanze.
Aba bahanzi bitabiriye igitaramo cyitwa ’Shady Mixtape’ kigiye kubera i Londres ku nshuro ya gatandatu.
Ni igitaramo byitezwe ko kizaririmbamo abahanzi nka Sizza Man, Vinka, Alien Skin, Azawi, Spice Diana, Mudra, John Blaq, Din Mc, Vjoj, Official Samanta, Zex Bilingilangi, DVN, Governor Ace n’abandi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!