Mu rwego rwo kubafasha kuryoherwa n’umuziki IGIHE ibakusanyiriza nyinshi mu ndirimbo nshya zasohotse mu cyumweru turangije.
Pretty girl-Chico Berry Ft Shemi&Kpee
Chico Berry usanzwe ari umuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo, yatangiye gusohora ize agiye kujya ahuriramo n’abahanzi banyuranye.
Ku ikubitiro akaba yahise asohora indirimbo yise ‘Pretty girl’ yakoranye n’abarimo Shemi na Kpee.
Hamwe natwe- Bruce Melodie
Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yongeye gukora mu nganzo ashishikariza abakiri bato gukura amaboko mu mifuka no gukoresha neza impano zabo kuko ari bwo buryo bwo kugera ku iterambere no gukabya inzozi.
Uyu muhanzi yabiherukaga mu ndirimbo yise ‘Munyakazi’, kuri ubu yashyize hanze iyo yise ‘Hamwe Natwe’ aho aba yibutsa urubyiruko ko rudakwiye gutegereza ngo amahirwe yizane.
Ubuzima- OG2Tone
Umuraperi OG2Tone uri mu bamaze iminsi bagezweho mu Rwanda yatangiye gusohora amashusho y’indirimbo zigize EP ye nshya yise ‘Umunyabigwi4’.
Uyu muhanzi yatangiye gusohora amashusho y’izi ndirimbo ahereye ku yitwa ‘Ubuzima’.
Irakwibutse-Gisa cy’Inganzo
Gisa cy’Inganzo yasohoye indirimbo nshya yise ‘Irakwibutse’.
Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba ashimira Imana yamukuye mu bihe bibi bitamugizeho ingaruka ubu ikaba inakomeje kumurinda mu gihe cyo kwiyubaka.
Ndabyanga- Ye Fanta
Ye Fanta, umuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi akaba anafite impano idasanzwe mu gukora indirimbo ziganjemo ubutumwa bw’ibintu biriho muri iyo minsi.
Muri iyi minsi uyu muhanzi yongeye gukora mu nganzo asohora indirimbo nshya yise ‘Ndabyanga’.
Mugemanyi- White Monkey
Umuraperi White Monkey wari umaze iminsi asa nucecetse mu muziki w’u Rwanda, yasohoye album ye nshya yise ‘Mugemanyi’.
Iyi album y’indirimbo igizwe n’indirimbo icumi yakozwe ku bufatanye na Green Ferry.
Yari wowe- Adrien Misigaro
Adrien Misigaro utegerejwe mu bitaramo azahuriramo na Richard Nick Ngendahayo muri Australie, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Yari wowe’.
Ni indirimbo nshya uyu muhanzi yasohoye nyuma y’amezi ane abakunzi be bamutegerejeho igihangano gishya.
Nakwica- Beatkiller
Umuraperi BeatKiller uri mu bakunzwe n’abatari bake bihebeye iyi njyana, akaba afite umwihariko wo gusohora ibihangano byinshi aho nta cyumweru cy’ubusa nta ndirimbo nshya yongeye gusohora indirimbo nshya yise ‘Nakwica’.
Riske- Bruce The 1st
Bruce The 1st uri mu baraperi bagezweho by’umwihariko mu rubyiruko, yongeye gukora mu nganzo asohora indirimbo nshya yise ‘Riske’.
Daily- Da Rest
Umuhanzi Da Rest uherutse no gukora ubukwe yakoze mu nganzo asohora indirimbo nshya yise ‘Daily’ mu rwego rwo guha ibyishimo abakunzi be bari bamaze igihe bamuhanze amaso.
Indirimbo zo hanze
Subira -Otile Brown
CLAAT!-Fireboy DMLFt Masicka
Tea-Rema
Eno Easy-Sarkodie Ft DopeNation
Just us tonight- $TARFACE Ft Tyga
Buku Jero-Mbosso
Stress Killer - Sheebah
That girl-Darkoo Ft Asake
No misery-Future
Jamais-Joé Dwèt Filé
Nightmares -Meek Mill
Zizi-Ozuna Ft Omar Courtz
Ntakupenda- Kidum Ft Esther Nish
Somebody-Nandy Ft Marioo



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!