Uhujimfura Jean Claude ureberera inyungu za Bwiza mu muziki, yabwiye IGIHE ko uretse Bruce Melodie bamaze kwemeza, banateganya kwemeza abandi bahanzi babiri bo muri Zambia bazabafasha gususurutsa abakunzi b’umuziki.
Ati “Nibyo twemeje Bruce Melodie, ariko mu minsi iri imbere turaza gutangaza abandi babiri bo muri Zambia tuzafatanya kuko ni igitaramo twifuza ko Abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu bazisangamo ariko n’abenegihugu baho bakisanga.”
Aya makuru atangajwe nyuma y’uko itsinda riri gutegura igitaramo cya Bwiza muri Zambia, mu minsi ishize ryakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu Bugingo Emmanuel.
Iki gitaramo cyari giteganyijwe kuba ku wa 11 Nyakanga 2026, ariko cyaje gusubikwa kugira ngo imyiteguro yacyo irusheho kunozwa.
Bwiza ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda kandi bamaze gutera intambwe ikomeye mu gihe gito amaze mu muziki.
Amazina ye nyakuri ni Bwiza Emerance. Yatangiye kumenyekana cyane mu 2021 nyuma yo kwegukana irushanwa rya ‘The Next Diva – Indi Mbuto’, ryateguwe na KIKAC Music, rimuhesha amasezerano yo gukora umuziki nk’umwuga.
Nyuma yaho yasohoye EP yise ‘Connect Me’, akomeza gukora indirimbo zakunzwe zirimo ‘Ahazaza’, ‘Warubizi’ na ‘Wibeshya’.
Uyu muhanzi yitabiriye ibitaramo bikomeye birimo Trace Awards, ndetse amaze gushyira hanze album zirimo ‘My Dream’ na ‘25 Shades’, yamurikiye mu Bubiligi.
Kuri ubu Bwiza ari kwitegura gushyira hanze album ye ya gatatu yise ‘Home’, ari na yo azamurikira mu gitaramo ateganya gukorera i Lusaka muri Zambia ku wa 28 Ugushyingo 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!