00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie ashobora gusubika ibitaramo afite i Burundi

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 22 December 2018 saa 08:47
Yasuwe :

Umuhanzi Bruce Melodie yasabye ko azacungirwa umutekano mu buryo bwihariye mu gitaramo azakorera i Burundi kuri Noheli, bitaba ibyo akagihagarika.

Itahiwacu Bruce wiyongerereyeho akabyiniro ka Melodie, ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, bikaba agahebuzo mu gihugu gituranyi cy’u Burundi.

Indirimbo ze zirimo Ikinya, Bloca, Nta kibazo yafatanyije na Urban Boys ni zimwe mu zishimirwa cyane n’Abarundi.

Uyu muhanzi yatumiwe gutaramira abashingantahe mu bitaramo bibiri. Hari icyo kuri noheli kizabera mu Gitega n’ikindi kizabera i Bujumbura ku wa 28 Ukuboza 2018.

N’ubwo byari bimaze iminsi byemejwe ibi bitaramo bizaba, hajemo ikibazo gishobora gutuma Bruce Melodie atajya i Burundi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umujyanama wa Bruce Melodie, Nando Bernard, yatangaje ko bishoka ko umuhanzi we ashobora kutajya gutaramira i Burundi kuko batizeye umutekano.

Ati “Hari ibyo twababwiye bagomba kuzuza, nibaramuka batabikoze ntabwo tuzajyayo. Ni ikibazo cy’umutekano, twari twaratse abapolisi barabitwemerera ariko ikibazo ni uko nta mpapuro zibigaragaza, kuko hari ubwo umuntu akubwira ngo ndabyemeye ariko ntabikore.”

Hari amakuru IGIHE ifite ko bidasubirwaho Bruce Melodie atazitabira ibitaramo yatumiwemo i Burundi, ndetse ko hatangiye inzira zo gusubiza amafaranga yari yishyuwe.

Impungege ku mutekano wa Bruce Melodie i Burundi zaje nyuma y’aho hari umuntu wiyita Gatoto Egide Mathias wanditse ku rubuga rwa Facebook ahamagarira imbonerakure, kuzagirira nabi umuhanzi w’umunyarwanda, Meddy, nawe ufite ibitaramo ku wa 29 no ku wa 30 Ukuboza 2018 mu Mujyi wa Bujumbura.

Kugeza ubu nawe bivugwa ko yaba yamaze gusubika ibi bitaramo, ariko abamutumiye bahamirije IGIHE ko uyu musore yemeye ko azajyayo.

Bruce Melodie aherutse gushyira hanze indirimbo yose Blocka

Bruce Melodie yasabye ko acungirwa umutekano mu buryo bwihariye bitaba ibyo ntajye i Burundi
Bruce Melodie yari yiteguye kwitabira ibitaramo yatumiwemo i Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages