00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie agiye kugaragara mu kiganiro gikomeye muri Amerika

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 11 March 2024 saa 06:14
Yasuwe :

Umuhanzi Bruce Melodie, agiye gutaramira abakurikira ikiganiro ‘Good Morning America’ kiri mu bya mbere bikunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na 1.55 AM ireberera inyungu z’uyu muhanzi, yavuze ko Bruce Melodie azataramira miliyoni zikurikira iki kiganiro gitambuka kuri Televiziyo ABC, afatanyije na Shaggy basubiranyemo indirimbo ‘When she is around’.

Aba bombi bataramanye mu bitaramo bya Jingle Ball mu mijyi ya Dallas na Miami, bazatarama muri iki kiganiro ku wa Mbere tariki 18 Werurwe 2024.

Bruce Melodie abaye umuhanzi nyarwanda wa mbere, utaramye muri iki kiganiro gikorwa n’abanyamakuru Robin Roberts, George Stephanopoulos, Michael Strahan, Lara Spencer na Ginger Zee.

Mu 2022 ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Nielsen Media Research, bwashyize iki kiganiro ku mwanya wa mbere mu biganiro bitambuka kuri Televiziyo bikunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bruce Melodie na Shaggy bagiye gutarama muri iki kiganiro, nyuma y’iminsi mike basubiyemo indirimbo ‘Funga Macho’ bayishyira mu Gifaransa.

Bruce Melodie na Shaggy bazatarama muri iki kiganiro 'Good Morning America' ku wa Mbere tariki 18 Werurwe 2024
Bruce Melodie na Shaggy bagiye gutarama mu kiganiro 'Good Morning America' gitambuka kuri ABC News

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages