00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie agiye guhurira mu gitaramo n’abarimo Ya Levis

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 December 2024 saa 01:22
Yasuwe :

Bruce Melodie ategerejwe mu gitaramo muri Kenya aho biteganyijwe ko azagihuriramo n’abahanzi bakomeye muri Afurika no hanze yayo.

Ni igitaramo kiri mu byo mu iserukiramuco rya Raha Fest rizaba ku wa 28-31 Ukuboza.

Rizahuriramo abahanzi batandukanye barimo Umunya-Jamaica, Shenseea, Ya Levis wo muri RDC ariko ukorera umuziki i Burayi, Abanya-Nigeria Bnxn na Victony, Ali Kiba na Marioo bo muri Tanzania, Joshua Baraka wo muri Uganda n’abandi batandukanye.

Ku rutonde rw’abazataramira abazitabira iki gitaramo harimo na Bruce Melodie. Uyu muhanzi yanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha, agaragaza ko ari ibyo kwishimirwa. Ati “Si njye uzabona nje kubataramira.”

Uyu muhanzi azataramira abazitabira igitaramo cyo muri iri serukiramuco kizaba ku wa 28 Ukuboza.

Bruce Melodie agiye gutaramira muri Kenya mu gihe amaze igihe kinini ahafite abafana benshi ndetse afite indirimbo zakunzwe muri iki gihugu zirimo iyo yitiriye umugore we, yise ‘Katerina’.

Hari kandi izo yakoranye n’abahanzi zirimo iyo aheruka gukorana na Bien wahoze muri Sauti Sol bise ‘Iyo Foto’ na ‘Sawa Sawa’ yahuriyemo na Khaligraph Jones.

Uretse Bruce Melodie na Ya Levis batumiwe muri iri serukiramuco rizamara iminsi itatu, abahanzi barimo Buju na Victony bazahataramira ku wa 30 Ukuboza 2024 na Shenseea, Ali Kiba na Joshua Baraka bazatarama ku wa 31 Ukuboza 2024.

Bruce Melodie agiye guhurira mu gitaramo muri Kenya n’abarimo Ya Levis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .