00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihe kirageze ngo Leta idufate nk’ingagi - Bruce Melodie (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 9 January 2026 saa 07:24
Yasuwe :

Bruce Melodie uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, yavuze ko umuziki urimo amafaranga kandi wakurura ba mukerarugendo benshi mu gihe waba uhawe agaciro, n’abahanzi bagashorwamo imari, nk’uko ishorwa mu bikorwa biteza imbere ubukerarugendo.

Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro IGIHE Sports Club. Yahamije ko mu bihe bitandukanye yahuye n’Umukuru w’Igihugu agira ubwoba bwinshi agasesa urumeza.

Yagize ati “N’iyo mwahura ka gihumbi, umubiri uzana urumeza. Njye ntabwo kuvuga byemera mba mwumva gusa ahubwo nkasohoka nijujuta mvuga nti nari mfite agatekerezo. Kuki ntakamubwiye?”

Bruce Melodie yakomeje agaragaza ko akunda Umukuru w’Igihugu, akamwubaha kandi akamutinya.

Mu birori bisoza umwaka wa 2025, Perezida Kagame yavuze ku ndirimbo Bado ya Bruce Melodie ibyo uyu muhanzi yishimira cyane.

Ati “Narimpari, nabuze aho ndigitira. Kuba Perezida asigaye aha umwanya umuziki wacu akawumva bitwaye igihe. Mpora mvuga ko umuziki ari yo zahabu yonyine dufite, ni ikintu Nigeria icuruza ku rwego bingoye kwibuka Perezida wayo ariko Wizkid ndamwibuka.”

Yakomeje agira ati “Ni isoko y’amafaranga igihugu cyakarebye. Igihe kirageze ko leta idufata nk’ingagi. Umuziki wakurura abakerarugendo benshi.”

Muri iyi minsi, Bruce Melodie ari kubica mu ndirimbo Pom Pom yakoranye na Diamond Platnumz wo muri Tanzania na Brown Joel wo muri Nigeria.

Bruce Melodie yasabye leta kongera imbaraga ishyigikira umuziki
Bruce Melodie yahishuye ko ababazwa no kudatanga igitekerezo iyo yahuye na Perezida Kagame kubera ubwoba
IGIHE Sports Club ni kimwe mu biganiro bigezweho muri iki gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages