00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Boukuru yasezerewe muri ‘The Voice Afrique Francophone’, Sabrina we arakomeza

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 July 2026 saa 12:29
Yasuwe :

Irushanwa rya The Voice Afrique kuri Canal+ Magic rirakomeje aho rigeze mu cyiciro cy’aho abanyempano babiri babiri bahatana mu miririmbire mu buryo bw’imbonankubone hagatoranywamo umwe ukomeza, icyiciro ubusanzwe cyitwa ‘Battle’.

Mu ijoro ryo ku wa 17 Nyakanga 2026 hatambukijwe amashusho ya Boukuru na Esmel. Bombi bitwaye neza ku buryo buri umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka yagowe no kwemeza uwaba yarushije undi, umukoro usigarana Josey wari ubafite mu ikipe ye wagombaga guhitamo umwe asigarana.

Josey yahisemo gusigarana Esmel, Boukuru aba asezerewe atyo.

Boukuru akimara kuvamo yashimiye Josey kuba yaramuhaye amahirwe yo gukorana, mu gihe yajyaga kuvuga byinshi amarangamutima aramufata asuka amarira imbere y’abari bagize akanama nkemurampaka.

Ku rundi ruhande iyo uganiriye na bamwe mu bari hafi ya Boukuru bahamya ko nubwo yasezerewe ariko bo batanyuzwe kuko nubwo Esmel yitwaye neza ariko atigeze amurusha, bakajya kure bagahamya amahitamo y’ugize akanama nkemurampaka wagombaga kumutoza ariyo yamugizeho ingaruka.

Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “Nibyo bose bitwaye neza, ariko uzirikane ko Josey ari uwo muri ‘Côte d’Ivoire’ ndetse na Esmel wari uhanganye na Boukuru ariho aturuka. Urumva byari bigoye ko yafata uwo mu Rwanda agasiga uw’iwabo.”

Ku rundi ruhande nubwo Boukuru yasigaye, uwitwa Sabrina wari mu ikipe yakoranye na Franglish ahagarariye u Rwanda yabashije kurenga iki cyiciro nyuma yo gutsinda Ebene wo muri Burkina Faso.

Sabrina yabashije kurenga icyiciro cya 'Battle' muri 'The Voice Afrique Francophone'
Boukuru yasezerewe muri ‘The Voice Afrique Francophone’
Sabrina yasezereye Ebene wo muri Burkina Faso
Boukuru yasezerewe na Esmel wo muri Côte d'Ivoire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages