00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Boukuru yahagarariye u Rwanda muri FESPAM

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 July 2025 saa 02:43
Yasuwe :

Umuhanzi akaba n’umuririmbyi Bukuru Christiane wamamaye mu muziki nka Boukuru, yashimishije abitabiriye iserukiramuco rya 12 ry’umuziki wa Panafrika rizwi nka FESPAM, ribera muri Congo Brazzaville.

Ni iserukiramuco ryabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 20 Nyakanga 2025. Ryafunguwe ku mugaragaro na Perezida Denis Sassou N’Guesso wa Congo Brazzaville.

Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya 12 kandi rikaba rihuriranye n’imyaka 30 imaze ritangijwe, ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Umuziki n’uruhare rwawo mu bukungu bwa Afurika muri iki gihe cy’ikoranabuhanga.”

Iki gitaramo Boukuru yaririmbyemo cyari cyitabiriwe na Minisitiri ufite umuco mu nshingano ze muri Congo Brazzaville, Marie-France Lydie Hélène Pongault; Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, Amb. Parfait Busabizwa, Abanyarwanda batuye i Brazzaville ndetse n’abanye-Congo bakunda umuziki nyafurika.

Boukuru akigera ku rubyiniro yasuhuje abari bitabiriye, arangije ati “Ndi umuhanzi w’Umunyarwanda, ngiye kubasangiza ku nganzo nyarwanda”.

Nyuma yo kuririmba, Boukuru yavuze ko kujya ku rubyiniro ari umwanya wihariye utuma ashobora gusangiza abantu amagambo ye n’ibyo yumva.

Ati “Guhagararira u Rwanda ni iby’agaciro ndetse no kuza hano i Brazzaville ni iby’ingenzi mu buhanzi bwanjye, kuko bituma umenyana n’abandi ndetse ukagira ibyo wigira ku bandi kandi bifasha mu kuzamura inganzo yanjye.”

Uretse kuririmba kuri iki Cyumweru, Boukuru azakomeza kugaragaza inganzo ye kuri site zateguwe mu duce dutandukanye twa Brazzaville muri gahunda y’iri serukiramuco.

Ibirori byo gufungura iri serukiramuco ku mugaragaro byabereye imbere y’abarenga 500.

Uretse umuziki hateganyijwe kandi ibiganiro mpuzamahanga ku muziki nyafurika, imurikabikorwa ry’ibikoresho by’umuziki byagiye bikora amateka, ibitaramo by’ubuntu bizabera ahantu hatandukanye nka Mayanga, Kintélé, n’ahandi. Hazanerekanwa filime mbarankuru ivuga ku njyana ya Rumba yo muri Congo.

Uretse Boukuru uhagarariye u Rwanda, abandi bahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye nabo bari kwitegura kuririmba. Iri serukiramuco rikorwa ku bufatanye bwa Leta ya Congo Brazzaville, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ndetse na UNESCO.

Perezida Denis Sassou N’Guesso wa Congo-Brazzaville ubwo yatangizaga ku mugaragaro FESPAM 2025
Iri serukiramuco rimaze igihe kinini riba
Boukuru yaririmbye ibihangano bitandukanye byatumye benshi bitabiriye birahira impano ye
Boukuru ni umwe mu bahanzi b'abagore bafite impano yishimirwa na benshi bakurikira umuziki nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages