Mu butumwa bwatambukijwe ku mbuga nkoranyambaga, ubuyobozi bwa BK Arena bwashimiye Boukuru yagaragaje ubunyamwuga mu myiteguro y’iki gitaramo.
Bwavuze ko “Twababajwe no kuba Boukuru atabashije kuririmba mu gitaramo cya UB40 Ft Ali Campbell nk’uko byari biteganyijwe kubera impamvu zatunguranye. Turamushimira byimazeyo ku bunyamwuga bwe budasanzwe, ubushake n’ubwitange yagaragaje mu gihe cyose cyo gutegura iki gitaramo ub. Twishimiye uburyo twakoranye kandi dutegereje kongera gukorana na we mu gihe cya vuba.”
Ku rundi ruhande, amakuru IGIHE yabonye ni uko Boukuru yari muri BK Arena ibintu byose bimuhindukira mu maso kugeza ubwo abwiwe ko atakiririmbye.
Uwaduhaye amakuru yagize ati “Abagabo bageze i Kigali batinze bituma bahindura ibintu byose byari byateguwe bigira ingaruka zo kuba Boukuru yaburijwemo. Byamubabaje cyane kuko ni igitaramo yari yiteguye ukwezi kose ariko nyine nta kundi akwiye kubyakira akaba umuhanzi mukuru.”
Boukuru abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko yababajwe bikomeye no kutabasha kuririmba mu gitaramo cya UB40 Ft Ali Campbell ku mpamvu zifamuturutseho cyangwa ngo zituruke kuri BK Arena, icyakora yijeje abakunzi be kuzabataramira mu bihe bizaza.
Ati "Bantu banjye, birambabaje kubamenyesha ko ntashoboye gutaramira imbere yanyu muri iri joro kandi ari njye wari uteganyijwe kubanza kubasusurutsa mbere y’itsinda rya UB40 Ft Ali Campbell. Ibi byatewe n’impamvu zitari zitezwe kandi zitari mu bushobozi bwanjye cyangwa ubwa BK Arena."



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!