00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bob Pro yakoze ubukwe n’umuhanzi Kelliah

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 September 2026 saa 09:05
Yasuwe :

Producer Bob Pro wamenyekanye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi banyuranye kuri ubu akaba azwi mu kunononsora izakozwe n’abandi ‘Mastering and Mixing’, yakoze ubukwe na Tuyizere Kelliah.

Kuri uyu wa 13 Nzeri 2026 nibwo Bob Pro na Kelliah bakoze ubukwe nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa bagasezerana imbere y’amategeko mbere y’uko ku mugoroba wo kuri uyu munsi bakiriye abashyitsi babo.

Ni ubukwe Bob Pro na Kelliah bahisemo gukora mu ibanga mu rwego rwo kwirinda itangazamamakuru, icyakora amakuru yabwo byarangiye abaye kimomo.

Bob Pro ubusanzwe witwa Bob Emmanuel yavukiye muri Uganda ahitwa Tooro. Ni umwana umwe kuri se.

Yigiye amashuri abanza muri Uganda ahitwa Kasese nyuma aza gukomereza mu Rwanda mu mashuri yisumbuye.

Arangije ayisumbuye, yahise ajya kwiga gucuranga piano mu Bubiligi. Ubu izina rye rimaze gutumbagira ku buryo abahanzi bakomeye bamutegera rutemikirere akajya kubakorera indirimbo mu mahanga.

Afite umwihariko wo kuba azwiho kuba ari we wa mbere mu Rwanda mu gukora Mixage na Mastering by’indirimbo nyinshi z’abahanzi bakomeye.

Tuyizere Kelia, uzwi cyane ku mazina y’ubuhanzi nka Kelliah, ni umwe mu bakobwa bamaze igihe mu muziki ariko utarigeze uhirwa n’ubwamamare. Uyu mukobwa azwi mu ndirimbo nka Gitego na Ndabizi yakoranye na Alyn Sano.

Bob Pro yakoze ubukwe n’umuhanzi Kelliah

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages