00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK na BRD zigiye kujya ziha inguzanyo abahanzi bafite ibitaramo n’abashaka kugura ibikoresho

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 February 2026 saa 08:48
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatangaje ko bitarenze muri Gicurasi 2026, u Rwanda ruzaba rufite politiki yihariye igenga ubuhanzi hagamijwe kubuteza imbere.

Yabigarutseho kuri uyu wa 13 Gashyantare 2026, ubwo hasozwaga icyiciro cya Gatatu cy’amarushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi.

Iki cyiciro cyarangijwe n’abanyempano 46 batoranyijwe muri benshi bari bitabiriye amarushanwa hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri Dr. Utumatwishima yavuze ko igihugu kiri gushyira imbaraga mu guteza imbere ubuhanzi hagamijwe guharanira ko bwateza imbere ubukora n’igihugu muri rusange.

Ati “Ndifuza kubwira abahanzi ko natwe tugeze kure gahunda yo guteza imbere ubuhanzi ku buryo, buzagirira akamaro abahanzi ubwabo ariko no kugira uruhare mu bukungu bw’igihugu. Ubu twatangiye kubaka politiki yihariye igenga ubuhanzi ndetse tukagira na gahunda y’ibikorwa y’igihe kirekire y’ubuhanzi.”

Yerekanye kandi hari kuvugururwa Inama y’Igihugu y’Abahanzi kugira ngo igire uruhare mu kurengera abahanzi guhera ku rwego rw’ibanze kugera ku rwego rw’Igihugu ku bufatanye na UNESCO.

Ati “Turi gutegura uburyo tuzagira igice kizayobora abahanzi ubwabo bagizemo uruhare, gikurikije amategeko kandi kigamije kubateza imbere. Turateganya ko bitarenze muri Werurwe 2026 tuzaba dufite amategeko ndetse, abahanzi bazitorera ababayobora kuva ku rwego rw’ibanze kugera ku rwego rw’igihugu.”

Ku bijyanye n’uburyo bwo kugera ku mari, Minisitiri Dr. Utumatwishima, yavuze ko ku bufatanye na Banki ya Kigali hari kubakwa uburyo buzajya bufasha abahanzi kubona amafaranga.

Ati “Umuhanzi ufite igitaramo, uwabonye akazi, azashobora kujya muri banki bamuhe amafaranga [...] Turabitangira bitarenze ukwezi kwa gatatu.”

Yanavuze kandi ko ku bufatanye na BRD umuhanzi ushaka ibikoresho ashobora kuzajya afashwa kubona amafaranga yo kubigura ku nguzanyo, bikazafasha mu iterambere ry’abahanzi.

Ku bijyanye na ‘Monetization’ y’imbuga nkoranyambaga zitandukanye, Minisitiri Dr. Utumatwishima, yavuze ko u Rwanda rubigeze kure.

Ati “Tubigeze kure kandi tuzajya tubagezaho aho bigeze.”

Minisitiri Dr. Utumatwishima, yasabye abahanzi kurangwa n’imyitwarire myiza, kwirinda ibiyobyabwenge no guharanira ko impano zabo zibabyarira umusaruro.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatangaje ko bitarenze muri Gicurasi 2026 u Rwanda ruzaba rufite politiki yihariye igenga ubuhanzi
Minisitiri Dr. Utumatwishima yavuze ko u Rwanda ruri muri gahunda yo kuvugurura amategeko agenga ubuhanzi
ArtRwanda-Ubahanzi yashimiwe ku ruhare rwo guteza imbere impano mu rubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages