00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bishyura make! RunUp uri mu bahanzi bagezweho yakomoje ku mpamvu atajya agaragara mu bitaramo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 July 2025 saa 05:36
Yasuwe :

Ubusanzwe biragoye ko umuhanzi yakora indirimbo ikamenyekana ndetse ikarinda isa n’aho ivuye mu zigezweho atarayiririmba ku rubyiniro, icyakora uwahamya ko indirimbo za RunUp zigera ku isoko zikarinda zibagirana nyirazo nta na hamwe aziririmbye ntabwo yaba abeshye.

Mu gihe inshuro nyinshi usanga umuhanzi muto aningingira abashoramari kumuha urubyiniro ngo yigaragaze, RunUP we yinjiranye mu muziki imyumvire ihabanye n’iyo ya benshi kuko we ahubwo yanga kwitabira ibitaramo atahawe amafaranga kandi yifuza.

Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’igihe amaze agezweho ariko akaba ataragaragara na rimwe ku rubyiniro mu gitaramo icyo aricyo cyose.

Ati “Iyo urebye twe mu muziki tuba dukora ishoramari ry’igihe kirekire, rero hari igihe abantu bakwegera bagutumira mu gitaramo wababwira amafaranga ajyanye n’akazi uba wakoze ukumva ntimuhuza.”

RunUp ahamya ko mu gihe haboneka umushoramari bumvikana ku mafaranga (nubwo yanze kuvuga ayo aca abamutumiye), yemeza ko ntacyamubuza kwitabira igitaramo cye cyane ko biba ari amahirwe kuri we guhura n’abafana be akabaririmbira.

Uyu muhanzi uri mu bagezweho mu ndirimbo nka On God yakoranye na Palasso, See na Tsunami aherutse gusohora, ni umwe mu batumiwe muri Gen-Z Comedy itegerejwe ku wa 24 Nyakanga 2025.

Uretse RunUp, iki gitaramo kizanitabirwa na Bushali na we uzasusurutsa abazitabira, mu gihe bazafatanya n’abanyarwenya barimo Killaman, Dogiteri Nsabii n’abandi biganjemo abakuriye muri Gen-Z Comedy.

Nubwo agezweho mu muziki, igitaramo cye cya mbere agiye kwitabira ni Gen-Z Comedy
RunUp ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi kubera indirimbo zinyuranye yakoze nka Tsunami na See

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages