Ku wa 24 Werurwe 2025, nibwo Umucamanza w’Urukiko rwa New York, J. Paul Oetken, yahagaritse bimwe mu birego Rodney Jones uzwi nka Lil Jones, yatanze kuri Diddy.
Ni nyuma y’aho Diddy yari yasabye ko urukiko rwatesha agaciro ibyo ashinjwa na Rodney Jones usanzwe ari umuhanga mu gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi.
Mu mpapuro z’urukiko zabonywe na TMZ, uyu mucamanza yahagaritse ibirego bya Jones bigera kuri bitanu, mu icyenda yari yatanze.
Mu birego bitanu byahagaritswe harimo icyo Jones yashinjagamo Diddy kuba yaramwambuye ntamwishyure ku kazi yakoze atunganya album ye yitwa ‘Love Album’ yasohoye mu 2022.
Hari kandi yamushinjagamo gucuruza abakobwa n’imbunda n’icyo yamuregagamo kumutera ihungabana ry’amarangamutima no kumutera ubwoba.
Umucamanza Paul Oetken yavuze ko ibi birego babihagaritse nyuma yo kubura ibimenyetso bihagije.
Nubwo ibirego bitanu mu icyenda byashinjwaga Diddy byakuweho, ntibisobanuye ikintu kinini kuko uru rubanza ruzakomeza kandi ibirego byasigaye nibyo bikomeye cyane.
Mu birego byasigaye harimo ibijyanye n’ihohotera rishingiye ku gistina Rodney Jones yashinje Diddy, bisa n’ibindi byinshi uyu muraperi akurikiranyweho.
Rodney Jones yajyanye mu nkiko Diddy muri Gashyantare 2024, ndetse anasaba ko yahabwa impozamarira ingana na miliyoni 30$.
Ni mu gihe Diddy yahise abitera utwatsi, avuga ko Jones agamije inyungu z’amafaranga.
Diddy yatawe muri yombi ku wa 16 Nzeri 2024 kubera ibindi birego. Afungiye muri gereza ya Brooklyn muri New York aho ategereje urubanza rwe ruzatangira ku wa 5 Gicurasi 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!