00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe mu birego Diddy yari akurikiranyweho byahagaritswe

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 25 March 2025 saa 10:49
Yasuwe :

Mu birego icyenda Umuraperi Sean Combs uzwi nka Diddy yashinjwaga na Rodney Jones uri mu batunganya indirimbo bakomeye ku Isi, urukiko rwakuyeho bitanu muri byo, birimo kumwambura, kumuhungabanya amarangamutima n’ibindi.

Ku wa 24 Werurwe 2025, nibwo Umucamanza w’Urukiko rwa New York, J. Paul Oetken, yahagaritse bimwe mu birego Rodney Jones uzwi nka Lil Jones, yatanze kuri Diddy.

Ni nyuma y’aho Diddy yari yasabye ko urukiko rwatesha agaciro ibyo ashinjwa na Rodney Jones usanzwe ari umuhanga mu gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi.

Mu mpapuro z’urukiko zabonywe na TMZ, uyu mucamanza yahagaritse ibirego bya Jones bigera kuri bitanu, mu icyenda yari yatanze.

Mu birego bitanu byahagaritswe harimo icyo Jones yashinjagamo Diddy kuba yaramwambuye ntamwishyure ku kazi yakoze atunganya album ye yitwa ‘Love Album’ yasohoye mu 2022.

Hari kandi yamushinjagamo gucuruza abakobwa n’imbunda n’icyo yamuregagamo kumutera ihungabana ry’amarangamutima no kumutera ubwoba.

Umucamanza Paul Oetken yavuze ko ibi birego babihagaritse nyuma yo kubura ibimenyetso bihagije.

Nubwo ibirego bitanu mu icyenda byashinjwaga Diddy byakuweho, ntibisobanuye ikintu kinini kuko uru rubanza ruzakomeza kandi ibirego byasigaye nibyo bikomeye cyane.

Mu birego byasigaye harimo ibijyanye n’ihohotera rishingiye ku gistina Rodney Jones yashinje Diddy, bisa n’ibindi byinshi uyu muraperi akurikiranyweho.

Rodney Jones yajyanye mu nkiko Diddy muri Gashyantare 2024, ndetse anasaba ko yahabwa impozamarira ingana na miliyoni 30$.

Ni mu gihe Diddy yahise abitera utwatsi, avuga ko Jones agamije inyungu z’amafaranga.

Diddy yatawe muri yombi ku wa 16 Nzeri 2024 kubera ibindi birego. Afungiye muri gereza ya Brooklyn muri New York aho ategereje urubanza rwe ruzatangira ku wa 5 Gicurasi 2025.

Bimwe mu birego Diddy yarezwe na Rodney Jones byahagaritswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .