Aha ni na ho Billboard yashingiye igaragaza abahanzi bagaragaza ishusho y’iki gihugu ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu muziki barimo Melodie, The Ben n’abandi.
Igaragaza ko, uretse iri siganwa ry’imodoka rikomeye rizwi nka Formula 1, u Rwanda rufite uruganda rw’umuziki ruri gutera imbere cyane bigizwemo uruhare n’abahanzi bakora injyana zitandukanye nka Afro-pop, R&B, Hip-Hop, Soul, n’izindi.
Ishami rya Billboard muri Afurika rivuga ko urutonde rw’abahanzi batanu ruyobowe na Bruce Melodie, mugenzi we The Ben, Kivumbi King, Ariel Wayz na Alyn Sano.
Iti “Kuva ku b’amazina manini, nka Bruce Melodie na The Ben, kugeza ku b’ikiragano gishya barimo Kivumbi King, Ariel Wayz na Alyn Sano. Aba bahanzi bagaragaza ishusho y’ubwaguke bw’uruganda rw’umuziki w’iki gihugu”.
Formula 1 igiye kugaruka muri Afurika nyuma y’imyaka 33 itahaheruka, cyane ko yahaherukaga ubwo yaberaga muri Afurika y’Epfo mu 1993.
Yitezweho amahirwe atandukanye ku bahanzi bo mu Rwanda izaberamo. Usibye abahanzi kandi, abategura ibitaramo n’abashora imari mu muziki bazahungukira kuko mu mpera za buri cyumweru haba ibitaramo mu gihe cy’aya masiganwa.
Uretse kuba hazajya habera ibikorwa bya siporo n’ubukerarugendo bwa Visit Rwanda, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’u Rwanda (RDB) cyatangaje ko hazajya habera ibindi bikorwa birimo ubucuruzi, imyidagaduro (nk’ibitaramo), imurikagurisha, inama n’andi marushanwa yo gusiganwa mu modoka atari aya Formula 1.
Kuri ubu, biteganyijwe ko i Bugesera hazajya habera aya masiganwa, mu ntangiriro za 2028 hazatangira kubakwa imihanda yabugenewe kugira ngo mu ntangiriro za 2030 izabe yaramaze gutungana ari na ko ibikorwa byayo bitangira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!