Ni amakuru IGIHE yahamirijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry wavuze ko uyu musore yajyanywe muri iki kigo gukurikiranwa n’abaganga.
Ati “Ni byo koko, yoherejwe mu kigo cya ‘Huye Isange Rehabilitation Center’ aho agiye kwitabwaho n’abaganga kugira ngo abe yakira ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge.”
Uyu muhanzi wari ucumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, yoherejwe i Huye nyuma yo gutabwa muri yombi ku wa 15 Ugushyingo 2025 akekwaho ibyaha byo kunywa no gutunda ibiyobyabwenge biri mu bwoko bw’urumogi.
Bill Ruzima akimara gutabwa muri yombi yemereye Ubugenzacyaha ko asanzwe akoresha iki kiyobyabwenge kuva mu 2022.
Uyu muhanzi watangiye kumenyekana akiririmba muri Yemba Voice, ni umwe mu bahanzi bafite izina rimaze kumenyekana mu muziki w’u Rwanda by’umwihariko agakundirwa ijwi rye n’uburyo ari umuhanga mu kwandika.
Mu minsi ishize yari yagiye kwiga mu Budage birangira atashye mu Rwanda nyuma y’imyaka itari mike ari gukurikirana amasomo, aza no gukora igitaramo yaherewemo ikaze muri Nyakanga 2025.
Azwi cyane mu ndirimbo nka Imana y’abakundana, Munda y’Isi n’izindi zikomeye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!