Ku wa 23 Ukuboza 2024 ni bwo Clinton yari yajyanywe mu Bitaro bya Kaminuza ya Georgetown biherereye i Washington.
Yari yagize umuriro mwinshi hagiye kurebwa niba uyu musaza w’imyaka 78 yaba yafashwe n’uburwayi.
Umuvugizi we witwa Angel Ureña ati “We n’umuryango we banyuzwe n’uburyo bitaweho n’abo mu Bitaro bya Kaminuza bya Georgetown ndetse bishimiye ubutumwa bwo kumwihanganisha mwamuhaye.”
Clinton yaherukaga kwa muganga mu 2021 aho yamazeyo imyumweru bitandatu ari kuvurwa ‘infection’ yo mu maraso.
Yakunze kugira n’ibibazo by’indwara z’umutima mu myaka yashize, aho nko mu 2004 yabazwe umutima hagamijwe gukosora ikibazo cyatumaga adatembera neza nyuma y’imyaka na bwo akahabwa ubuvuzi bujya kumera nk’ubwo kuko yababaraga mu gituza.
Kuva yava ku butegetsi yagaragaye mu bikorwa biteza imbere ubuzima binyuze mu muryango Clinton Foundation ufatanyije n’Ihuriro ry’Abaganga bavura umutima bakora umuryango uteza imbere ubuvuzi uzwi nka ‘Alliance for a Healthier Generation’.
Nyuma yo kubagwa bwa kabiri, Clinton wari uzwi ho gufata amafunguro akize ku binure, yahinduye indya yiyemeza kutazongera kugira aho ahurira n’ibikomoka ku nyamaswa byose, ahubwo yiyegurira ibikomoka ku bimera.
Mu 2016 yigeze kugira ati “Iyo ntafata icyo cyemezo, ubu nshobora kuba ntakiriho.”
Muri uyu mwaka yagaragaye mu bikorwa bitandukanye byo kwamamaza Kamala Harris wari uhataniye ibyo kuyobora Amerika, ariko ntibyabahira, bakubitwa inshuro na Donald Trump.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!