Kugira ngo indirimbo tubona ibe indirimbo ya nyayo hari amaboko menshi aba ari inyuma yayo atuma iryohera amatwi, umuntu akumva yahora ayumva buri segonda.
Hari abakora izi ndirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho. Ariko, akenshi twirengagiza ababa banditse izi ndirimbo cyane ko umuhanzi uretse kugira ijwi ryiza aba akeneye ibitekerezo byinshi bituma akora igihangano gishitura benshi.
Hari bamwe mu bandika indirimbo bahisemo kubaho badashaka kumenyekana[Ghost Writers] ndetse n’abandi babikora nk’akazi kandi badaterwa ipfunwe no kuba bamenyekana mu itangazamakuru.
IGIHE yakusanyije bamwe mu banditsi beza bamwe mushobora kuba muzi n’abandi badakunda kumvikana cyane mu mitwe y’abakunda umuziki nyarwanda.
Racine
Uyu musore ubusanzwe yitwa Kamatali Thierry; uretse kwandika indirimbo ni n’umwe mu bahanzi bakora umuziki wa Hip hop mu Rwanda ndetse benshi bakomeje kwishimira impano ye.
Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko ni umwe mu baraperi beza batanga icyizere cyo kugarura umwimere wa Hip hop cyane muri Trap music.
Amaze gukora indirimbo zitandukanye zamenyekanye. Aheruka gushyira hanze album yise “Rwa Hip Hop”.
Yabwiye IGIHE ko kwandika indirimbo byarenze kwishimisha ahubwo akaba abikora nk’akazi akomatanya n’umuziki.
Ati “Nabitangiye gake gake bigeze aho indirimbo ngenda nandika abantu barazikunda ntangira kubona abahanzi benshi bangana. Ubu ni kamwe mu tuzi nsaruramo amafaranga.”
Racine uretse kuririmba amaze kwandika indirimbo na we yivugira ko zirenga 1000.
Mu zamenyekanye yanditse cyangwa yagize uruhare mu iyandikwa ryazo harimo “Like Queen’’ ya Lil G na Christopher, “Katapilla” ya Bruce Melody ari mu bayikozeho, iza Papa Cyangwe nka “Kunsutsu’’, “Bambe”, “Nyosho” na “Sana”
Ni na we wanditse imirongo ya Papa Cyangwe mu yiswe “Kamwe” na we yaririmbyemo bakaza kumukuramo atabizi.
Yananditse “Hi is Mine” ya Cassandra na Alyne Sano, “Day by Day” ya Safi Madiba na Niyo D, “Fire” ya Nadia n’izindi.
Ishimwe Clement
Ishimwe Karake Clement usanzwe ari we watangije inzu ifasha abahanzi ya Kina Music, ni umwe mu banditsi b’indirimbo beza bari mu Rwanda.
Uyu mugabo w’abana batatu yabyaranye na Butera Knowless uretse kuba afite ugutwi kumva vuba injyana aha indirimbo runaka, afite ubuhanga buhambaye mu guhuza iyo njyana n’amagambo bikaryohera benshi.
Uhereye ku ndirimbo zimwe z’umuhanzi Christopher utakibarizwa muri Kina Music ndetse n’iz’abandi bayibarizwamo uyu munsi agenda agira uruhare rukomye mu iyandikwa ry’indirimbo bashyira hanze, ndetse akenshi ugasanga ni we wazanditse 100%.
Bitandukanye na benshi bari kuri uru rutonde Clement we ntabwo yandika indirimbo nk’akazi ka buri munsi kuko akenshi abahanzi azandikira baba bari gukorana mu mishinga y’indirimbo cyangwa babarizwa muri Kina Music.
Mu ndirimbo yanditse harimo “Nyigisha” ya Butera Knowless n’izindi zitandukanye z’uyu muhanzikazi, “Ndanyuzwe” ya Aline Gahongayire, “Umunsi Mushya” ya Sarah Sanyu n’izindi nyinshi.
Kayinamura Faggy
Ishimwe Patrick uzwi nka Kayinamura Faggy na we asigaye ari mu banditsi b’indirimbo bakomeye mu Rwanda, ni izina ryatangiye kumenyekana mu 2021.
Amaze kwandika indirimbo abahanzi b’amazina akomeye, ntabwo wamenya ko ari ibintu yatangiye ari umukozi wo mu rugo wacikirije amashuri atarangije n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye kuko yagarukiye mu mwaka wa Kabiri.
Kugira ngo agire amahirwe yo kumenyekanisha impano byaturutse ku mukoresha watangiye amuhuza n’abahanzi nubwo bitari byoroshye, icyo gihe Ishimwe avuga ko umuntu wamufashije ari Knox Beats.
Indirimbo ya mbere Ishimwe yanditseho afashijwe na Knox Beats ni Champagne ya Davis D itarigeze isohoka.
Naho iya mbere yanditse ikanasohoka, ni ‘Mu maso yawe’ ya Naason, yanagize uruhare mu kwandika indirimbo zirimo; ‘Muhe’ ya Safi Madiba, ‘Ihogoza’ ya Zizou Alpacino na The Ben, ‘Ubudahwema’ ya King James, ‘Tasiyana’ ya Pride watangiye umuziki afashwa na Zizou Alpacino n’izindi nyinshi.
Uretse izi, Ishimwe afite izindi ndirimbo yafatanyije kwandika na King James zirimo n’iziri kuri album uyu muhanzi aheruka. Izi ndirimbo zose avuga ko nta mafaranga yigeze azihemberwa, ahubwo abo yazikoreye bagiye bamushimira ndetse anabashimira kuba barakomeje izina rye.
Reba ikiganiro Faggy yagiranye na IGIHE
Danny Vumbi
Uyu muhanzi w’imyaka 45 usanswe ari umuririmbyi yihariye kuba ari n’umwanditsi mwiza w’indirimbo z’abandi bahanzi. Yigeze kubwira IGIHE ko ari ibintu yatangiye kera.
Ati “Nabitangiye muri za 2011, nibwo nandikaga indirimbo hanyuma nahura n’umuhanzi nkayimwumvisha nkamusaba ko yayigura ariko ugasanga benshi ntibabyumva.”
Arakomeza ati “Nibwo nagiraga igitekerezo nkumva ijambo rishobora kuba ‘title’ nziza y’indirimbo nkahamagara umuntu nkamubwira nti ko mfite indirimbo se ufite amafaranga ngo tugire uko tubigenza? Ugasanga rimwe na rimwe hari izo ntangiye ubuntu ubundi bakampa amafaranga make. Ndibuka hari nk’indirimbo nagurishaga ku bihumbi mirongo itanu icyo gihe muri za 2012.”
Uyu muhanzi avuga ko yatangiye yandika indirimbo ku 50 000 Frw, nyuma akaza kugenda abona menshi bitewe n’uko imyaka yagiye yicuma.
Mu ndirimbo yanditse zaciye ibintu harimo iza Social Mula ‘Ku Ndunduro’, ‘Amahitamo’, ‘Ntibisanzwe’ ya King James, ‘Agatege’ na ‘Try Me’ za Charly&Nina, ‘Kungola’ ya Sunny na Bruce Melodie n’izindi nyinshi.
Junior Rumaga
Junior Rumaga ni umwe mu basore b’abasizi bamaze kubaka izina mu Rwanda mu busizi ariko akabikomatanya no kwandika indirimbo z’abahanzi batandukanye bakomeye.
Rumaga yavukiye mu Ruhango. Nyuma umuryango uza kwimukira mu Marangara i Muhanga ari naho uyu munsi uba. Gusa uyu musore akaba aba i Kigali.
Amashuri abanza yayize mu Rwunge Rwisunze Mutagatifu Dominiko i Mbuye (URG) mu Ruhango, icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye akiga mu Iseminari nto y’i Kansi, icya Kabiri cy’ayisumbuye akiga mu Rwunge rw’abisunze Mutagatifu Yozefu mu Birambo bya Gashari aho yize Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB).
Yasoje amashuri yisumbuye mu 2017. Yize mu Kigo Nderabarezi Ubumenyamuntu n’Ubugororangingo. Rumaga aherutse kurangiza amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishami ry’Ubumenyamuntu n’Ubugororangingo.
Uyu musore ukiri muto uretse ubusizi ni n’umwe mu banditsi b’indirimbo zimwe na zimwe zagiye zikundwa mu Rwanda.
Yitabazwa kubera Ikinyarwanda cye ndetse n’ubuhanga afite mu gusobekeranya amagambo. Abahanzi bakoranye abenshi biganjemo nka Bruce Melodie ndetse na Juno Kizigenza.
Mu ndirimbo yanditse cyangwa se yagize uruhare mu iyandikwa ryazo harimo “Aye” na “Urankunda” za Juno Kizigenza, “Katapilla”, Pasadena, Fou de toi”, “Picu”, “Selebura” na ‘‘Zanzibar’’ za Bruce Melodie.
Hari kandi “Nibido” ya Christopher, “Kashe” ya Element; “Telimometa” na “Bimpame” za Phil Peter, “Suwejo’’ ya Yago “Tugende” ya Mr Kagame , “Idantite” ya Emmy “Cyakoze” ya Sintex “Amashu” ya Chriss Eazy , “Umuana” ya Kevin Kade n’izindi nyinshi.
Niyo Bosco
Niyokwizerwa Bosco [Niyo Bosco] ni umusore w’imyaka 22 wavukiye mu Karere ka Nyamasheke mu 2000, ariko akaba atuye mu Mujyi wa Kigali aho yimukiye n’umuryango we.
Avuga ko kutabona yabitewe n’indwara ya malariya yarwaye afite imyaka ibiri bikarangira imusigiye ubumuga. Kenshi iyo uganira n’uyu musore akubwira ko adafite amakuru menshi ku buzima bwe kuko byinshi mu byo avuga yabibwiwe n’ababyeyi be.
Niyo avuga ko yagize amahirwe yo kwiga kugeza mu cyiciro rusange, nyuma yo kurangiza umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu 2019, yahise yifuza gukora umuziki ndetse no kuwiga.
Zimwe mu ndirimbo zikomeye yakoze zigakundwa cyane zirimo ‘Ubigenza ute?’, ‘Imbabazi’, ‘Seka’, ‘Uzabe intwari’, ‘Ibanga’, ‘Ubumuntu’ n’iyo yahuriyemo na Aline Gahongayire mu minsi ishize yitwa ‘Izindi mbaraga’, n’izindi.
Uretse kuba ari umuririmbyi mwiza n’umucuranzi mwiza, ni n’umwanditsi w’indirimbo. Niwe wanditse indirimbo zirimo iza Vestine na Dorcas nka “Simpagarara”, “Nahawe Ijambo”, “Adonaï”, ‘‘Nzakomora” n’izindi nyinshi zabo. Ndetse anafasha akenshi abandi bahanzi muri studio kugira ngo indirimbo zabo zigire icyanga.
Mico The Best
Mico The Best na we ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu ruganda rw’umuziki kirenga imyaka 15.
Mico afite umwihariko wo kugendana n’ibihe kuko mu gihe mu gihe yatangiriye umuziki atajya ava mu bakunzwe kuko agera aho akaba atuje ari kwandika ibihangano yajya kugaruka, akagarukana ibindi bishya kandi bifite uburyohe budasanzwe.
Uyu mugabo watangiye yitwa Mico Prosper uretse kuririmba, gutunganya indirimbo ku buhanga bwe hiyongeraho kuba ari umwanditsi mwiza w’indirimbo.
Mico The amaze kwandika indirimbo zitandukanye z’abahanzi bakomeye zirimo iza Bruce Melodie nka “Saa Moya”, “Kungola” nayo yayanditseho na Fresh”; harimo kandi “Sound” ya Safi Madiba, “Juliet” ya Alpha Rwirangira n’izindi.
Mike Kayihura
Mike Kayihura w’imyaka 31 mu 2021 yabwiye IGIHE ko yatangiye kuririmbira mu rusengero afite imyaka hagati ya 15 na 16 yibanda ku muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ngo kuva ubwo ntiyigeze asubira inyuma mu muziki ndetse benshi mu bo basenganaga bagiye bamutera ingufu.
Mike Kayihura yavukiye muri Kenya mu 1992. Ni umwanditsi w’indirimbo, umuririmbyi akaba n’umucuranzi. Yavutse mu bana batatu ni uwa mbere mu bana bavukana ndetse akaba ari nawe muhungu wenyine.
Yanditse indirimbo z’abahanzi batandukanye zirimo nk’iza Bruce Melodie nka “Totally Crazy” yahuriyemo na Harmonize na “Katerina” iyoboye indirimbo zose za Melodie mu kurebwa cyane kuri Youtube; “Only Baby” Kayihura yahuriyemo na Ric Hassan n’izindi. Kwandika indirimbo uyu musore asigaye abikora nk’umwuga.
Amashuri abanza Mike yayize muri La Colombière, aza gukomereza ayisumbuye muri Green Hills nyuma aza kujya kuba muri Kenya ariko aza kugaruka mu Rwanda. Azwi nk’umuhanzi uririmba mu Cyongereza.
Hari abanditsi benshi barimo abadakunze gushaka kuvugwa n’abandi bandika nyinshi mu ndirimbo ariko bakabuzwa kugira icyo batangaza ku myandikire y’indirimbo, abahanzi bamwe baba bumva ko bimenyekanye ko yandikirwa indirimnbo byaba ari urubwa kuri we.
Abarimo umuraperi Karigombe, Mr Kagame n’abandi batandukanye nabo ni bamwe mu banditsi beza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!