00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Big Dom yahishuye ibintu bituma buri Munyarwanda aterwa ishema n’Igihugu cye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 January 2024 saa 02:57
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka 15 atagera mu Rwanda, umuhanzi Big Dom yahishuye ibintu bine bituma buri Munyarwanda aho ari hose aterwa ishema n’urwamubyaye , ari nabyo byanatumye akora indirimbo ishima u Rwanda.

Ibi Big Dom yabikomojeho nyuma yo gusohora indirimbo nshya yise ‘Rwanda urashamaje’, ahamya ko yakoze kubera uburyo abona Igihugu cye gitera imbere umunsi ku wundi.

Big Dom yagize ati “Icya mbere ni amahoro n’umutuzo Abanyarwanda bafite biva ku mutekano, icya kabiri ni iterambere rigaragarira amaso yaba mu myubakire no ku isuku.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko ibindi yishimira umunsi ku wundi ari imibanire myiza hagati y’Abanyarwanda nyuma y’amateka yarubayemo ndetse n’imiyoborere myiza y’abayobozi b’u Rwanda.

Uyu muhanzi ahamya ko uburyo u Rwanda ruri gutera imbere bitera ishema buri wese ku buryo we nk’umuhanzi yifashishije inganzo ye mu kurata ibyiza rumaze kugeraho.

Ati “Buri munyarwa ukunda u Rwanda aho aherereye hose, abona ibyiza byinshi rwagezeho. Ni ahacu rero mu gushyiraho itafari ryacu. Njye rero nk’umuhanzi nakoresheje inganzo yanjye.”

Iyi ndirimbo nshya ya Big Dom ibimburiye izindi ari gutunganya zizaba zigize album nshya ari gukoraho, akaba aherutse kubwira IGIHE ko azayimurikira i Kigali.

Big Dom ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda cyane ko yawutangiye ari umubyinnyi wamenyekanye cyane mu itsinda rya Cool family.

Mu 2005 nibwo Big Dom yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Igishwi’. Yakoze kandi izindi zamenyekanye nka ’Ange Orange’.

Nyuma yo kwamamara, Big Dom yaje kwimukira i Burayi kuri ubu akaba asigaye atuye mu Bufaransa aho amaze imyaka 15 ndetse kuri ubu arubatse akaba afite umwana umwe yabyaranye n’umukunzi we ukomoka muri Israel.

Big Dom ari gusoza album yitegura kumurikira i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages