Iyi ndirimbo aba basore bahuriyemo yanditswe na Big Cliff afatanyije na Money X, basanzwe banigana ku ishuri.
Big Cliff yabwiye IGIHE ko icyamuteye kwinjira mu muziki ku myaka 14 y’amavuko ari ukubera urukundo awufitiye rwatumye yumva agomba kuwunyuzamo ubutumwa bugamije kubaka sosiyete abarizwamo.
Yakomeje ati “Ni ukubera urukundo nkunda muzika n’ubufasha bw’ababyeyi, ibi byose byiyongereyeho n’imigisha y’Imana.”
Big Cliff avuga ko intego afite mu muziki, ari ukuzamura ibendera ry’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Ati “Gahunda ninjiranye mu muziki ni iyo gukoresha impano mfite mu kuzamura ibendera ry’igihugu cyacu ku rwego mpuzamahanga. Inzozi zanjye ni izo kuzubaka inzu ya muzika mu gihugu.”
Money X ubusanzwe witwa Cyubahiro Kevin, yavuze ko iyi ndirimbo bayifata nk’urufunguzo rubinjiza mu nzira ibaganisha ku gasongero k’umuziki.
Avuga ko nyina ahora amusengera kugira ngo azagere kure mu muziki we aheshe ishema u Rwanda.
Big Cliff na Money X basobanura ko indirimbo yabo ‘OG OG’ isobanura inkomoko y’umuntu kugira ngo abe uwo ari we, akaba ari ho bahera bavuga ko iyi ndirimbo igiye kwerekana abo baribo mu muziki.
Ev Fred Kalisa usanzwe ari umuvugabutumwa ubarizwa mu Itorero rya ADEPR akaba mukuru wa Big Cliff yavuze ko yakiriye neza impano iri muri murumuna we.
Abajijwe ku bijyanye n’imyumvire ya bamwe bavuga ko injyana ya Hiphop ikorwa n’abantu b’ibirara, yavuze ko atari ko bimeze uyu munsi wa none kuko abantu bahinduye imyumvire kandi bazi neza ko injyana yose yanyuzwamo ubutumwa nta nkomyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!