Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere nibwo hatangajwe amazina umunani y’abahatanira Big Brother Africa bashyizwe mu cyiciro cy’abafite ibyago byo kuzasezererwa muri iki cyumweru cya Kabiri barimo na Frankie Joe uhagarariye u Rwanda.
Frankie Joe watangiye neza mu minsi ya mbere kuri ubu ni we uyoboye iri tsinda ry’abafite amahirwe make yo kuguma mu irushanwa dore ko ari we watowe cyane na bagenzi be mu kugaragaza abahagaze nabi.
Nubwo ari mu itsinda rikomeye ndetse akaba afite ibyago byo kuba yasezererwa, Frankie Joe aramutse atowe ku bwinshi n’Abanyarwanda haba kuri internet no ku butumwa bugufi ashobora kuzarokoka akagumishwa mu irushanwa.
Mu matora yabaye ku mugoroba wok u Cyumweru bahitamo abanyantege nke, Frankie Joe ni we watowe cyane ku bwiganze bw’amajwi 8 mu gihe Arthur Nkusi we yatowe n’abantu babiri gusa ndetse aza kururokoka dore ko muri iri tsinda ndakuka we yavuyemo. Abafite ibyago byo gusezererwa bakurikiranye gutya: Frankie 8 , JJ 7, Tayo 7, Permithias 6, Esther 5, Sabina 4, Lilian 3 ,Laveda 3.
Mu guhamagara amazina ndakuka y’abazabonekamo abasezererwa mu mpera z’iki Cyumweru, Biggie yasomye urutonde akurikije inyuguti zitangira amazina y’abahatana aho yagize ati “Abafite ibyago byo kuzabonekamo abasezererwa iki cyumweru, hakurikijwe inyuguti zigize amazina yabo ni Esther, Frankie, JJ, Laveda, Lilian, Sabina na Tayo”
Umukobwa witwa Esther uhagarariye Uganda agihamagarwa kwihangana byamunaniye avuga igitutsi gikomeye.
Samantha na we wari muri aba bafite amahirwe make yo gukomeza gusa akaza kuvanwamo no kuba yatorewe kuba Head Of House, yahawe ububasha bow guhitamo uwo abona uhagaze nabi ukwiye kumusimbura maze avuga Ellah na we uhagarariye Uganda. Bityo, urutonde ndakuka rw’abahagaze nabi iki cyumweru ni Ellah, Esther, Frankie,JJ, Laveda, Lilian, Sabina na Tayo.
Amatora yahise afungurwa ubuyobozi bwa Big Brother bukaba busaba abaturage bo mu bihugu bihagarariwe gutora abantu babo kugira ngo bakomeze mu irushanwa.
Kugira ngo Frankie Joe azarokoke ku Cyumweru bisaba ko Abanyarwanda bose bamutora ku bwinshi kugira ngo abone amahirwe yo gukomeza muri BBA. Amatora arakorerwa kuri internet na SMS. Kuri internet bikorerwa ku rubuga rwa DSTV HANO.
Gutora ukoresheje SMS ujya ahandikirwa ubutumwa muri telefone yawe ukandika ijambo “vote” ugakurikizaho izina ry’uwo ushaka gutora ubundi ukohereza kuri 1616 kuri sosiyete iyo ariyo yose yaba Tigo, MTN na Airtel.



















TANGA IGITEKEREZO