Olamide yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 29 Gicurasi 2026.
Abari gutegura iki gitaramo bemeje ko cyongewemo Bien umaze kubaka izina mu muziki wa Kenya na Zakes Bantwini, Umunya-Afurika y’Epfo wubatse izina mu ndirimbo nka ‘Osama’ n’izindi.
Aba bahanzi basanze abandi barimo Mike Kayihura, Logan Joe na RLutta n’abahanga mu kuvanga imiziki barimo DJ Marnaud, DJ Sonia na Nicolas Peks.
Iki gitaramo cyiswe ‘Party Next Door: BAL Edition’ gitegerejwe kubera muri Zaria Court ku wa 30 Gicurasi 2026 kirayoborwa na Zuba Mutesi na Rock Try.
Iki gitaramo kiri mu murongo w’ibigamije gushyushya umujyi mu bihe by’imikino ya BAL iri kubera i Kigali kuva ku wa 22-31 Gicurasi 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!