Ni igitaramo uyu munyamuziki yizihirijemo isabukuru y’umubyeyi we Dr. Nancy Makokha Baraza wujuje imyaka 66.
Bien-Aimé yakoze iyo bwabaga aririmba ibihangano bitandukanye byanyuze imitima ya benshi, bari bateraniye muri Kigali City Tower.
Mu isaha yamaze ku rubyiniro yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo ize wenyine ndetse n’izindi yakoranye na bagenzi be baririmbanaga mu itsinda Sauti Sol kuva mu 2005.
Zimwe mu ndirimbo uyu muhanzi w’imyaka 35 yaririmbye zirimo Inauma, Too Easy, Mbwe Mbwe My Baby yakoranye na Ayra Starr, No Body yakoranye na Darassa na Nana Remix ya Joshua Baraka.
Si izo gusa kuko yakumbuje benshi indirimbo za Sauti Sol zirimo Suzana, Short N Sweet, Melanine, Nerea, Extravaganza bakoranye na Bensoul, Nviiri the Storyteller, Crystal Asige na Kaskazini, n’izindi.
Mbere y’uko igitaramo kirangira, DJ Marnaud yatunguye Bien-Aimé Baraza amuzanira umutsima mu rwego rwo kumufasha kwizihiza isabukuru y’umubyeyi we Dr. Nancy Makokha Baraza.
Ni igitaramo uyu muhanzi yahuriyemo n’abahanzi batandukanye barimo Ruti Joël, Mike Kayihura , DJ Marnaud , DJ Pius na DJ Toxxky.
Mike Kayihura wishimiwe na benshi muri iki gitaramo yaririmbanye n’abakunzi be indirimbo ze zirimo 6:30, Zuba, Jaribu, Sabrina, Tuza, Anytime na You yakoranye na Rita Ange Kagaju.
Ruti Joël yatanze isomo rikomeye
Ruti Joël umenyerewe mu ndirimbo zumvikanamo umudiko w’injyana gakondo yanyuze benshi binyuze mu ndirimbo zitandukanye, gusa akanyuzamo akigisha bamwe mu bari muri iki gitaramo kubyina bya Kinyarwanda.
Ni igikorwa kidakunze kugaragara mu bitaramo byiganjemo imiziki mvamahanga, gusa ibyo Ruti Joel yakoze wabonaga buri wese yishimiye kujyana na we.
Mu mwihariko uyu muhanzi aserukana kenshi iyo ataramye watunye benshi bazamura amaboko bahamiriza gitore, wabonaga ko n’abanyamahanga bashaka kubyigana bikaba ngobwa ko barebera ku bandi bashaka uko bajyana nawe.
Mu mbyino yanyuze benshi, Ruti Joël yiyambaje Cyogere Edmon amuzana ku rubyiniro amufasha guhamiriza bya Kinyarwanda biratinda.
Uyu musore yinjiranye icyivugo cye agira ati "Cyogere mu bahungu isata ibasumba ngombwa ku itabaro."
Mu ndirimbo eshanu Ruti Joël yaserukanye zirimo Igikobwa, cunda, Ivre yakoranye na Nel Ngabo, n’izindi zigize album ye ya mbere yise Musomandera.
Dj Marnaud wateguye iki gitaramo yaserukanye ababyinnyi barimo Jordan Kallas na Grevis bamaranye imyaka ibiri bakorana, abyinana nabo ari nako anyuzamo agacurangira abaje kumushyigikira.
Amafoto :Nezerwa Salomon



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!