00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bien Aimé abona ko nta muhanzi uririmba neza mu Karere nka Bruce Melodie

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 May 2026 saa 12:59
Yasuwe :

Bien Aimé uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, yatunguranye yemeza ko Bruce Melodie ari we muhanzi wa mbere mu kuririmba mu Karere mu gihe afata Element Eleéeh nka Producer wa mbere.

Ibi Bien Aimé yabigarutseho ubwo yari ageze i Kigali yitabiriye imikino ya BAL azaririmbamo ku wa 22 Gicurasi 2026.

Yabajijwe uko afata abahanzi b’Abanyarwanda cyane ko amaze gukorana n’abarimo Element Eleéeh, Bruce Melodie, Mani Martin n’abandi banyuranye.

Bien Aimé yavuze ko abahanzi bose b’Abanyarwanda ari inshuti ze kandi bimworohera gukorana na bo kuko batamwiyemeraho.

Ati “Abahanzi bose bo mu Rwanda ni inshuti zanjye,bose biroroshye gukorana na bo ni abantu beza cyane. Iyo nkorana n’umuhanzi, ikintu cya mbere ndeba ni uko duhuza tugakorana ibijyanye n’impano ye.”

Aha Bien Aimé yavuze ko umuhanzi wa mbere bimworohera gukorana na we ari Bruce Melodie cyane ko afite impano idasanzwe mu muziki.

Ati “Ntekereza ko Bruce Melodie ari umwe mu baririmbyi bafite impano ikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, ndetse nabivuga ntatinya ko nta wundi muhanzi umurusha kuririmba.”

Ku rundi ruhande Bien Aimé yavuze ko mu mboni ze nta muntu utunganya imiziki urusha Element Eleéeh, gufata no gutunganya indirimbo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ati “Si ibyo kuvuga mu Rwanda gusa, ndavuga mu karere kose. Element Éléeh ni umusore muto cyane ariko ufite ubumenyi n’ubuhanga bw’umuntu ukuze.”

Nubwo yikije kuri Bruce Melodie na Element Eleéeh, Bien Aimé yavuze ko mu Rwanda ahafite inshuti zikomeye ndetse banakoranye indirimbo nubwo zitarasohoka barimo Kivumbi King na Mike Kayihura.

Bien Aimé ari i Kigali aho yatumiwe mu mikino ya BAL

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages