00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

betPawa igiye gukomeza gushyigikira abanyempano nyuma yo gutera inkunga Trace Awards

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 25 October 2023 saa 05:39
Yasuwe :

Sosiyete y’Imikino y’Amahirwe, betPawa, ikorera ku isoko ry’u Rwanda yiyemeje gukomeza gushyigikira abanyempano nyuma yo kugira uruhare mu birori bya ‘Trace Awards and Festival.’

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, tariki 22 Ukwakira 2023, i Kigali habereye ibirori byo gushimira abahanzi bahize abandi muri Afurika no muri Diaspora Nyafurika.

betPawa ni kimwe mu bigo byagize uruhare mu gutera inkunga iki gikorwa cyamaze iminsi itatu kiri guhuriza hamwe ibyamamare mu muziki biturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri betPawa, Ntoudi Mouyelo, yavuze ko iki kigo kigiye gufasha uruganda rw’abanyempano mu kuzamura iterambere ry’ubukungu muri rusange.

“Iyo tugize uruhare mu gutegura igikorwa nk’iki, ntabwo aba ari ku bwacu, ni ku bw’abahanzi baba babyitabiriye. Imwe mu nkingi z’iterambere ry’ubukungu ni ugushora mu banyempano.”

betPawa kandi isanzwe ishyigikira abahanzi dore ko mu birori bya Trace yari kumwe n’abahanzi itera inkunga bakomoka muri Cameroun bari i Kigali ari bo Maahlox Le Vibeur, Koppo na Mani Bella bamenyekanye mu ndirimbo ‘Les Gros Ways’ banaririmbye icyo gihe.

Mbere y’uko igitaramo kiba, bamwe mu bahanzi bagize amahirwe yo kuganira n’abaterankunga ndetse n’abanyamakuru, Mouyelo avuga ko buri kintu cyose gitangirira ku gitekerezo.

Ati “Buri gihe biba ari 50/50. Iyo uje udusanganira bisaba ko uzana ibitekerezo kandi byumvikana, bitugirira umumaro kandi nawe ukabyungukiramo.

Yongeyeho ko "betPawa yamaze kurenga gushyira imbaraga mu mikino y’amahirwe ahubwo iri kuzungikanya n’abandi bafatanyabikorwa igamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage."

Ibikorwa bigendanye na ‘Trace Awards and Festival’ byari byiganjemo umuziki n’ibindi biwushamikiyeho, byabaye guhera tariki ya 20 kugeza 22 Ukwakira 2023 muri BK Arena i Kigali, byahuriranye no kwizihiza imyaka 20 Trace imaze.

Usibye abo mu bihugu bya Afurika, abandi bahanzi bahawe ibihembo byatangwaga ku nshuro ya mbere barimo ab’i Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Brésil ndetse n’abo mu birwa bya Caraïbe.

Iyi sosiyete yashinzwe mu 2013, ifite intego yo gufasha abantu kwiteza imbere binyuze mu gutega amafaranga. Uyikinnye anyuze hano (https://www.betpawa.rw/) abona amahirwe yo gutega kuva ku ifaranga rimwe.

Ntoudi Mouyelo yasobanuye ko betPawa igiye gushyira imbaraga mu guteza imbere abanyempano
Umuyobozi Mukuru wa Trace Group, Olivier Laouchez, yagiranye ikiganiro n'Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri betPawa, Ntoudi Mouyelo
Umuhanzi akaba na Rwiyemezamirimo, Mr Eazi, yahawe na Ntoudi Mouyelo igihembo cyiswe 'Change Maker Award'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages