00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Benshi banyuzwe no gutaramirwa na Musoni Evariste nyuma y’imyaka 40 aba ishyanga

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 3 November 2014 saa 02:07
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka 42 umuhanzi Musoni Evariste ataba mu Rwanda yataramiye abakunzi b’indirimbo za karahanyuze by’umwihariko abamukundaga mu myaka y’1970 akibarizwa mu itsinda ‘Les Colombes’.
Iki gitaramo cyabereye muri Saint Paul ari naho yataramiye bwa nyuma ubwo aheruka mu Rwanda mu 1973. Yataramye afatanyije na bamwe mu bahanzi bo mu gihe cye barimo Makanya Abdoul, Mariya Yohana, Buhigiro Jacques, Ngabonziza Augustin wahoze ari muri Orchestre ‘Irangira’uzwi mu ndirimbo yitwa ‘Ansila’ (…)

Nyuma y’imyaka 42 umuhanzi Musoni Evariste ataba mu Rwanda yataramiye abakunzi b’indirimbo za karahanyuze by’umwihariko abamukundaga mu myaka y’1970 akibarizwa mu itsinda ‘Les Colombes’.

Iki gitaramo cyabereye muri Saint Paul ari naho yataramiye bwa nyuma ubwo aheruka mu Rwanda mu 1973. Yataramye afatanyije na bamwe mu bahanzi bo mu gihe cye barimo Makanya Abdoul, Mariya Yohana, Buhigiro Jacques, Ngabonziza Augustin wahoze ari muri Orchestre ‘Irangira’uzwi mu ndirimbo yitwa ‘Ansila’ ndetse na Mani Martin umuhanzi ukunzwe kubera ubuhanga n’itandukaniro agaragaza mu muziki we.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, twamubajije uko yasanze u Rwanda ndetse n’uko yakiriye iki gitaramo agira ati “Naje hano nkumbuye u Rwanda rwambyaye nejejwe no kubona abantu banyishimiye cyane abari bazi ko napfuye noneho bambonye imbonankubone , banezerewe cyane”

Buhigiro Jacques, Makanyaga, Mariya Yohana na Musoni ku rubyiniro

Musoni Evariste wataramye aherekejwe n’umugore we, yavuze ko byamubereye ibyishimo by’indengakamere kuba yongeye gutarama na Makanyaga dore ko baherukanaga mbere y’imyaka 40.

Yagize ati, “Makanyaga twarakuranye turabana none twongeye guhura nyuma y’imyaka 42 ndishimye cyane. Inshuti burya ntizisaza kandi abadapfuye barahura”.

Makanyaga na we yishimiye kongera guhura n’inshuti ye ya kera ndetse by’akarusho bongera guhurira mu muziki.

Yagize ati, “Ndakubwiza ukuri byanshimishije cyane kandi nta ‘nuwo bitashimisha kubona umuntu muherukana mu myaka 42 ishize. Ni ibitangaza mwabonye abantu na bo bishimye cyane birashimishije cyane mbese njyewe byandenze’’

Mani Martin na Musoni Evariste baririmbanye iyitwa 'Gira imbabazi'

Musoni Evariste yaje gukorera igitaramo mu Rwanda mu rwego rwo kwereka Abanyarwanda ko akiri mu bugingo dore ko benshi bari barihebye bakeka ko yapfuye bitewe n’amagambo Farious wo mu Burundi yakoresheje mu ndirimbo ye(ya Musoni) yasubiyemo yise ‘Sinarinzi’ yifuriza Musoni iruhuko ridashira.

Muri iki gitaramo, aba bahanzi babukije Abanyarwanda uburyohe bw'umuziki wa Karahanyuze

Amafoto: Gentil


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages