00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ben na Chance basuye BK Arena bitegura gukoreramo igitaramo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 March 2026 saa 12:41
Yasuwe :

Itsinda rya Ben na Chance ryitegura gutaramira muri BK Arena ku wa 5 Mata 2026, ryasuye iyi nyubako rizakoreramo igitaramo cy’amateka.

Ku wa 1 Werurwe 2026 nibwo Ben na Chance basuye BK Arena mu rwego rwo kuganira n’ubuyobozi bw’iyi nyubako ndetse banagira umwanya wo kuyitemberezwa mbere y’uko bayikoreramo igitaramo.

Fiacre Nemeyimana uri kubafasha gutegura iki gitaramo, yavuze ko uru rugendo ari kimwe mu bikorwa bakoze mu rwego rwo kuganira n’ubuyobozi bwa BK Arena ku myiteguro y’umunsi w’igitaramo nk’abantu bazaba bakorana.

Ati “Ubundi mu ndimi z’amahanga babyita ‘site visit’ aho abahanzi basura aho bazakorera bagasobanurirwa gahunda zose zijyanye n’umunsi w’igitaramo, yaba BK Arena ndetse n’abahanzi bari mu mujyo umwe kandi rwose twizeye ko bizagenda neza.”

Aba bahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bamaze iminsi bateguje igitaramo cyabo kizabera muri BK Arena ku wa 5 Mata 2026.

Ni igitaramo bashobora kwandikiramo amateka mashya mu muziki wabo, cyane ko iyi nyubako ibitse ay’abandi barimo Israel Mbonyi umaze kuyuzuza inshuro nyinshi, Richard Ngendahayo, Chryso Ndasingwa n’abandi bayigiriyemo ibihe byiza.

Nubwo batabyeruye ngo bavuge ko ari igitaramo cyo kwizihiza imyaka 15 ishize batangiye kuririmbana, Ben na Chance bakunze kuvuga ko batangiye urugendo rwabo mu muziki mu 2011 ubwo bari bahuriye muri Alarm Ministries.

Nyuma yo guhurira muri Alarm Ministries, Ben na Chance baririmbanaga batangiye urugendo rwo gukundana ndetse mu 2014 baza gukora ubukwe ndetse kugeza ubu bafitanye abana bane.

Uretse kuba ari abahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Ben na Chance ni umuryango ukundwa n’abatari bake.

Inkuru y’urukundo rwabo yubakiye ku muziki cyane ko uretse kuba barahuriye muri ‘Alarm Ministries’ ari naho batangiye ibyo gukundana.

Uyu muryango ukora umuziki nk’itsinda, wakunzwe mu ndirimbo nka Yesu arakora, Zaburi yanjye, Amarira, Impano y’ubuzima n’izindi nyinshi.

Ben na Chance bategerejwe mu gitaramo kizaba ku wa 5 Mata 2026
Ubwo Ben na Chance bari bahingutse kuri BK Arena
Ubwo Ben na Chance bakirwaga kuri BK Arena
Ben na Chance berekwa uko abantu binjira muri BK Arena n'aho bahingukira
Bakigera imbere muri BK Arena beretswe imyanya abantu bicaramo muri iyi nyubako
Bageze mu kibuga hagati bacurangiramo indirimbo zo gusabira umugisha iyi nyubako

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages