Ibi babigarutseho mu ijoro ryo ku wa 13 Werurwe 2026 ubwo bari bitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy.
Ben yahishuye ko kugeza ubu bafite indirimbo enye bamaze gusohora inganzo yazo ikomotse ku rubyaro rwabo, ariko anahamya ko hari iya gatanu bateganya gusohora bitewe n’uko umwaka ushize bibarutse umwana wabo wa gatanu.
Aha Ben na Chance bahishuye ko nyuma yo gupfusha imfura yabo, agahinda kabo ariko kashibutsemo indirimbo ‘Ugushikamijeho’ yanakunzwe cyane.
Nyuma y’imyaka irenga itatu bategereje ko Imana yabashumbusha imfura yabo, Ben na Chance baje kwibaruka umwana wabo wa kabiri, aba bahanzi bemeza ko amashimwe y’Imana ku bwe ariyo yashibutseho indirimbo bise ‘Yesu arakora’.
Nyuma y’uko Imana ibashumbushije, baje kwibaruka umwana wa gatatu, uyu akivuka nawe azana inganzo y’indirimbo bise ‘Zaburi yanjye’, mu gihe uwa kane we bakimubyara bahise bakora iyitwa ‘Igikombe cyanjye’.
Uretse aba bane bakoreye indirimbo, mu 2025 uyu muryango wibarutse undi mwana bituma bagira uwa gatanu bari no gukorera indirimbo bemeje ko bateganya gusohora mu minsi iri imbere.
Icyakora nubwo bafite amashimwe ku bw’imirimo y’Imana, Ben na Chance bagaragaje ko batajya bibagirwa ibihe bikomeye banyuzemo nyuma yo gupfusha imfura yabo cyane ko byabasabye gutegereza imyaka irenga itatu batarabona undi mwana.
Ben yagize ati “Hari igihe bajyaga badutumira mu birori by’isabukuru y’umwana nk’ahantu, tukavuga ngo ubu n’uwacu baba bangana, ndibuka hari igihe umugore wanjye twabaga turi nk’ahantu abantu baganira baseka tuti buriya nitwe bari guseka.”
“Ya nda y’umugore bitaga ingumba kuko abantu bambwiraga amagambo bari benshi. Byari ibyishimo ko byibuza tumaze kubona umwana wa kabiri!”
Chance we yagaragaje ko uretse ibikomere bari bafite ku mutima icyo gihe, yanakunze kubwirwa amagambo mabi y’urucantege ndetse yanakomerekeje cyane umutima we.
Aba bahanzi bakomoje kuri iyi nkuru yashibutsemo indirimbo ziganje mu zabo zakunzwe mu gihe banakomeje imyiteguro y’igitaramo ‘Easter Jubilee’ bateganya gukora ku wa 5 Mata 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!