00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ben Kayiranga yasezeranye imbere y’amategeko na Uwizeyimana Josephine(AMAFOTO)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 20 July 2014 saa 12:08
Yasuwe :

Umuhanzi Kayiranga Benjamin wamamaye cyane mu muzika ku izina rya Ben Kayiranga, ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu Tariki ya 18 Nyakanga 2014 nibwo yasezeranye imbere y’amategeko na Uwizeyimana Josephine.
Umuhango wo gusezerana kw’aba bombi, wabereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge. Nk’uko babyemeye imbere y’amategeko, Ben na Josephine bemeye ko bagomba kuzabana ubuziraherezo nk’umugore n’umugabo bubahana nk’uko amategeko abigena.
Ben Kayiranga azatanga inkwano mu muryango wa (…)

Umuhanzi Kayiranga Benjamin wamamaye cyane mu muzika ku izina rya Ben Kayiranga, ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu Tariki ya 18 Nyakanga 2014 nibwo yasezeranye imbere y’amategeko na Uwizeyimana Josephine.

Ben Kayiranga yasezeranye imbere y’amategeko na Uwizeyimana Josephine bamaze igihe bakundana.

Umuhango wo gusezerana kw’aba bombi, wabereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge. Nk’uko babyemeye imbere y’amategeko, Ben na Josephine bemeye ko bagomba kuzabana ubuziraherezo nk’umugore n’umugabo bubahana nk’uko amategeko abigena.

Mu Murenge, Josephine yaramwenyuraga cyane
Ben na Josephine basezeraniye mu Murenge wa Nyarugenge i Kigali

Ben Kayiranga azatanga inkwano mu muryango wa Uwizeyimana Josephine ku Itariki ya 17 Kanama 2014. Gusezerana imbere y’Imana bizaba mu Gushyingo 2014 mu Bufaransa ari naho uyu muhanzi asanzwe aba.

Bari bafite akanyamuneza ku maso
Kayiranga Benjamin na Uwizeyimana bamaze kuba umugabo n'umugore mu buryo bwemewe n'amategeko
Nyuma yo gusezerana, Ben Kayiranga Josephine bafashe amafoto y'urwibutso
Josephine yabwiye Ben Kayiranga ko yemeye kumubera umugore ubuziraherezo
Bamaze gusezerana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge Masengesho Félix yarabashimiye
Nyuma yo gusezerana , Ben Kayiranga yafashije Knowless mu gitaramo cyo kumurika album ye ya Gatatu. Hano baririmbaga indirimbo bakoranye bise NYARUKA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages